00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite impano zifite aho zihurira na Sinema bashyizwe igorora

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 18 May 2013 saa 10:47
Yasuwe :

O’Clock Productions, mu mushinga wayo wo guhuriza hamwe abafite impano n’ibikorwa byose bifite aho bihuriye na sinema, bakoze igikorwa cyo kubegeranya kugira ngo bamenyane ndetse bajye babahuza n’ababakeneye.
Mu gikorwa inzu imenyereweho gutunganya amashusho yitwa “O’Clock Productions” yateguye kikabera ku Kicukiro, hahuriye abantu batandukanye harimo abakinnyi ba bifilimi n’abashaka kuba bo, abandika filimi n’abazitunganya, abanyamideli n’abayitegura, abashushanya, ababyinnyi, n’abandi (…)

O’Clock Productions, mu mushinga wayo wo guhuriza hamwe abafite impano n’ibikorwa byose bifite aho bihuriye na sinema, bakoze igikorwa cyo kubegeranya kugira ngo bamenyane ndetse bajye babahuza n’ababakeneye.

Mu gikorwa inzu imenyereweho gutunganya amashusho yitwa “O’Clock Productions” yateguye kikabera ku Kicukiro, hahuriye abantu batandukanye harimo abakinnyi ba bifilimi n’abashaka kuba bo, abandika filimi n’abazitunganya, abanyamideli n’abayitegura, abashushanya, ababyinnyi, n’abandi batandukanye.

Aganira na IGIHE, Mugisha Arnold, umuyobozi wa O’Clock Productions yavuze ko bagamije gufasha abantu batandukanya koroherezwa kubyaza impano zabo ibikorwa bifatika.

Yagize ati: “Intego yacu ya mbere, ni ukumenya ko abantu bakora ibikenerwa muri sinema bahari, maze tukabahuza, tukamenya n’aho babarizwa ku buryo kubabona bitagorana. Ikindi kigamijwe, nitumara kubagira, tuzajya tubahuza n’ibigo bibakenera, ndetse n’ikigo cyacu gikorane nab o mu mirimo itandukanye ijyanye na buri mpano y’umuntu, kugira ngo buri wese abashishwe kuyibyaza ibikorwa bifatika bimugirira akamaro bikakagirira n’abandi muri rusange.”

Yanavuze kandi bazakomeza kwakira abandi kuko ibigo bikeneye abantu nk’aba bigenda byiyongera, dore ko muri gahunda O’clock Productions bafite, bazanakora igikorwa nk’iki mu ntara zose zigize u Rwanda.

Ababyitabiriye bagendaga baba benshi
Bagahabwa amabwirizwa n'impapuro zo kuzuza
Bagafashwa kuzuza ibisabwa
Mugisha Arnold, umuyobozi wa O'Clock Productions

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages