00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajura bateye urugo rwa Keanu Reeves, bamwiba imbunda

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 8 December 2023 saa 05:12
Yasuwe :

Umukinnyi wa Sinema, Keanu Reeves yinjiriwe n’abajura mu rugo rwe, ruherereye i Los Angeles muri Leta ya California ku bw’amahire basanga ntawe urimo ariko basiga bamwibye imbunda.

TMZ dukesha iyi nkuru ivuga ko urugo rw’uyu mukinnyi wabigize umwuga, rwinjiriwe n’abajura mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 7 Ukuboza, ku bw’amahirwe basanga ntawe urimo.

Mu masaha ya Saa Moya z’ijoro nibwo polisi y’uyu mujyi yakiriye telefone itabaza ko urugo rwa Keanu Reeves rwinjiriwe, mu kuhagera barasaka inzu yose ariko babura n’umwe.

Polisi ngo yongeye kugaruka ahagana Saa Saba z’igicuku, ubwo intabaza yo kuri iyi nzu yari yatangiye gusakuza, bahageze babura abantu ariko camera zicunga umutekano zerekana abajura bambaye ‘mask’, bamena idirishya barinjira.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba bajura bibye imbunda imwe itwarwa mu ntoki, ndetse ko polisi nta mujura n’umwe yabashije guta muri yombi.

Si ubwa mbere Keanu Reeves atewe iwe mu rugo kuko mu 2014, yatewe n’abajura inshuro ebyiri zikurikiranye ariko Imana igakinga ukuboko.

Keanu Reeves w’imyaka 59 ni umwe mu banyabigwi muri sinema y’isi, azwi cyane muri filime zabiciye bigacika zirimo ‘John Wick’, ‘The Matrix’ n’izindi.

Keanu Reeves uzwi muri filime zirimo 'The Matrix' yatewe n'abajura, bamwiba imbunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages