00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba sinema Jackie Appiah, Prince David Osei na Mr Andy Boyo bageze i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 1 May 2014 saa 07:18
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2014 nibwo abakinnyi bakomeye muri filimi zo muri Nigeria na Ghana, bageze mu mujyi wa Kigali bakaba baje mu bikorwa byo kumenyenekanisha filime nshya igiye gusohoka, no kureba aho uruganda rwa sinema rugeze mu Rwanda. Ku isaha ya saa kumi n’iminota 45, nibwo abakinnyi batatu Jackie Appiah wo muri Ghana , Prince David Osei wo muri Nigeria na Mr Andy Boyo bo muri Nigeria bari basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali. Nk’uko Boyo ukuriye (…)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2014 nibwo abakinnyi bakomeye muri filimi zo muri Nigeria na Ghana, bageze mu mujyi wa Kigali bakaba baje mu bikorwa byo kumenyenekanisha filime nshya igiye gusohoka, no kureba aho uruganda rwa sinema rugeze mu Rwanda.

Ku isaha ya saa kumi n’iminota 45, nibwo abakinnyi batatu Jackie Appiah wo muri Ghana , Prince David Osei wo muri Nigeria na Mr Andy Boyo bo muri Nigeria bari basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Mr Andy Boyo (hagati) ni umukinnyi wa filime muri Nigeria akaba ari na we ukuriye ishyirahamwe ry’abakora filime muri Nigeria

Nk’uko Boyo ukuriye ishyirahamwe ry’abakora filime muri Nigeria yabitangarije abanyamakuru akigera i Kanombe, yavuze ko baje mu rwego rwo kwifatanya n’abakinnyi ba filime mu Rwanda , guhanahana nabo ubumenyi mu bijyanye na sinema ndetse by’umwihariko bakaba bazanwe no kumenyekanisha filime yabo nshya yitwa “Off the hook” izerekanwa i Kigali ku itariki ya 09 Gicurasi 2014 .

Jackie Appiah wo muri Ghana

Bakiva ku kibuga cy’indege cya Kigali, berekeje kuri Minisiteri ya Siporo n’Umuco bagirana ikiganiro na Minisitiri Protais Mitali wabahaye ikaze mu Rwanda ndetse yemeza ko imiryango ikinguye ku bashoramari ba sinema bazifuza imikoranire n’abakinnyi ba filime mu Rwanda.

Mu kiganiro bagiranye na Minisitiri bakigera mu Rwanda.

Minisitiri Mitali yemeje ko Minisiteri ahagarariye ifite ubushake bwo gufasha abakora sinema mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe mu guteza imbere igihugu cy’u Rwanda binyuze mu myidagaduro.

Mitali Protais ati, “Icyo tuganiriye ni ukureba uburyo aba bakinnyi ba filime baje mu Rwanda bakorana n’abakinnyi ba hano kugira ngo sinema itere imbere. Ntabwo ari ubwa mbere baje mu Rwanda, kandi twizeye ko ubufatanye tugiye kugirana nabo buzadufasha mu buryo bukomeye mu guteza imbere sinema nyarwanda. Minisiteri ifite ubushake bwo gukorana nabo kuko gahunda bafite ni nziza”

REBA UKO BYARI BYIFASHE:

Amafoto&Video: Eliel Niyonzima
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages