00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoze Jenoside barangije ibihano bigaye nyuma yo kureba filimi igaruka ku byo bakoze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 September 2025 saa 09:01
Yasuwe :

Abagororwa barenga 600 bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari kurangiza ibihano , beretswe filimi ya Gasigwa Léopold yiswe ‘Urantokoza’ igaruka ku bikorwa by’ubunyamaswa byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’uburyo abana bishwe urubozo, bagaragaza ko na n’ubu bicuza ibyo bakoze.

‘Urantokoza’ ni filimi imara isaha imwe n’iminota 30. Izina ’Urantokoza’ rikomoka mu buhamya bw’ibyabereye muri Komine yahoze yitwa Musambira, ubu ni mu Karere Kamonyi. Mu 1994 aho hantu hiciwe abana b’abahungu, umunsi umwe, abicanyi bajugunya mu cyobo abarenga 85 bamwe ari bazima babarenzaho itaka.

Umubyeyi umwe bamutegetse kujugunyamo umwana we, banamutegeka kumurenzaho itaka, abana bakababwira bati ’muri kudutokoza, muhave muri kudutokoza’.

Aba bagororwa baturutse mu bice bitandukanye mu Rwanda bahurijwe mu Igororero rya Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba.

Gasigwa Léopold usanzwe ari umwanditsi wa filimi akanazitunganya, yabikoze mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu batandukanye kumenya amateka binyuze muri filimi.

Binagendanye n’icyumweru cy’ubudaheranwa cyatangijwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Mbere yo kwerekana iyi filimi Gasigwa yabwiye aba bagororwa ko we yahisemo kuyibereka, kuko yamaze kwiyakira ndetse akaba atakiri mu baheranywe n’agahinda nyuma yo kwicirwa bamwe mu bo muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Impamvu naje kubereka iyi filimi yanjye ni ukugira ngo tuvuge kuri iyi nsanganyamatsiko ivuga iti ‘twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa’. Njye iriya nsangamatsiko maze imyaka igera kuri 31 ndi mu bayiga. Njye yangezeho ntabwo naheranywe. Turamutse tuyubahirije ntabwo twazongera kubona abapfobya Jenoside cyangwa abayihakana.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo abashe kuganiriza abantu barimo n’abishe Abatutsi, bisaba kuba yarumvise insanganyamatsiko y’ubudaheranwa no kumva ko abantu bakoze amahano ariko bashobora kwikosora bakajya mu murongo muzima.

Umwe mu bagororwa wahawe ijambo yavuze ko filimi ya Gasigwa ivuga ku buzima nyakuri banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga biturutse ku byo babonye bamwe muri bo batari bakwiriye kuba bakiriho.

Ati “Uriya mugabo yakoze filimi ivuga ku byo twanyuzemo ndetse bibabaje kandi biteye agahinda. Iyo turebye uburyo bariya bana bicwaga bihita bidutera agahinda bigatuma buri wese yitekerezaho. Natekereje nti ‘uyu munsi ubu nakabaye ndiho? Byatumye mvuga nti ‘nanjye ngera hanze ngomba kubana n’abandi amahoro.”

Bizimana Thomas, ukomoka mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko barebye filimi ya Gasigwa bakongera kwigaya kubera ko nta kintu na kimwe yigeze abeshya ahubwo byose byari ukuri.

Ati “Twarebye iyi filimi twongera kumva twigaye. Gusa mugende mudusabire imbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mubatubwirire muti baragororotse barihannye.”

Muri iyi filimi abantu batandukanye batangamo ubuhamya, bagaragaza ibihe bikomeye bagiye banyuramo, abandi bakerekana uruhare rukomeye Inkotanyi zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba filime ‘Urantokoza’

Abagororwa barenga 600 bari kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi beretswe filime yiswe 'Urantokoza' igaruka ku mabi bakoze, barigaya
Gasigwa yasabye abagororwa bari kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzatanga umusanzu wabo mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Gasigwa ubanza ibumoso akora filime zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages