00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bifitemo impano yo gukina filimi barategurirwa amahugurwa

Yanditswe na

Mudandi Frank

Kuya 15 February 2015 saa 01:24
Yasuwe :

Ikigo nyarwanda cya Sinema aricyo Rwanda Cinema Centre kigiye guha ubumenyi abari bafite inyota yo kugira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ibisabwa byose kugira ngo akazi ka Sinema kagende neza.
Nkuko ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Kkigo Nyarwanda cya Sinema (Rwanda Cinema Centre), mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane barimo gutegura igikorwa cyo gutanga ubumenyi buhagije ku bifitemo impano y’uyu mwuga ndetse n’abandi babyifuza.
Jacques Rutabingwa Umuyobozi w’Imishinga na (…)

Ikigo nyarwanda cya Sinema aricyo Rwanda Cinema Centre kigiye guha ubumenyi abari bafite inyota yo kugira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ibisabwa byose kugira ngo akazi ka Sinema kagende neza.

Nkuko ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Kkigo Nyarwanda cya Sinema (Rwanda Cinema Centre), mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane barimo gutegura igikorwa cyo gutanga ubumenyi buhagije ku bifitemo impano y’uyu mwuga ndetse n’abandi babyifuza.

Jacques Rutabingwa Umuyobozi w’Imishinga na Tekiniki, yatangaje ko iki gikorwa giteganyijwe kuzaba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka bakaba bazajya mu turere turindwi tw’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Yatangaje ko tumwe mu turere bazajyamo harimo nka Rwamagana, Nyagatare, Huye, Karongi n’utundi, hakaza n’Umujyi wa Kigali; iki gikorwa giteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga kuva ku wa 20 kugera ku wa 31 aho kiz kizajya gifasha abahatuye bifitemo iyo mpano kubongerera ubumenyi.

Uburyo buzakoreshwa n’uko abo batuwe bifitemo iyo mpano bazajya babasha kwerekana bimwe mu bikorwa bakoze, hazarebwa kandi ubushake n’ubumenyi bafite bityo bakazahabwa amahugurwa y’akarusho n’iki kigo cya Rwanda Cinema Centre.

Iki gikorwa kije kigamije kuzamura Sinema Nyarwanda bicishijwe mu gutanga ubumenyi buhanitse, uyu mwuga kugeza ubu utunze benshi ibi bikaba byarashimangiwe mu gikorwa guherutse kubera mu karere ka Musanze cyiswe “Come and See The Movie” ku ya 31. Weurrwe 2013 cyari cyateguwe n’abitwa “Kaze Filmz Production.”

Rwanda Cinema Centre imaze gufasha mu buryo bw’ubumenyi nk’uwitwa Kivu Ruhorahoza uzwi muri Filmi yitwa Great Matter, Ndikumana Joseph na we wahigiye ibijyanye n’umwuga wa Sinema bakaba bafite n’abandi bafashije.

Muri Nyakanga uyu mwaka kandi barateganya isekiramuco rya Sinema Nyarwanda bakazafatanya n’abahanzi batandukanye nk’abagize Kigali Up, Mighty Popo, Kipeti n’abandi, hazaba harimo kandi n’umunyabugeni Uwase Grace n’abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages