Abanyeshuri b’abanyarwanda bakurikiranira amasomo yabo mu gihugu cy’u Buhinde banahaba, bakoze filimi nyarwanda igamije kuvuga ubutumwa b’ijambo ry’Imana bise ’Inshuti’.
Aba banyeshuri b’abakristo basengera mu itorero rya ’Seek God Ministries’, batangiye bakina imukino itanga ubutumwa, nyuma baza kwicara babibaganiraho, bafata umwanzuro wo kujya babwiriza babinyujije muri filimi, maze batangirira ku yo bise ’Inshuti’, deore ko banamaze gushyira hanze igice cyayo cya mberendetse n’icya kabiri bakaba bakirimbanyije nk’uko Aline Nene Mugabe, umuyobozi w’itsinda ’World Changes’ bakora izo filimi yabitangarije IGIHE.
Mu kiganiro ku murongo wa telefoni, Aline yagize ati: "Twamaze gukora igice cya mbere cya filimi ’Inshuti’, aho twashatse kwerekana uburyo inshuti zo mu isi zihemukirana akenshi, ariko inshuti y’ukuri yo kwiringira ikaba ari ’Yesu’. Twayikoreye mu Buhinde ahitwa ’Salem’, ndetse imirimo yo guktunganya igice cya kabiri igeze kure."
Yakomeje avuga ko gushyira mu bikorwa imishinga bafite bitaba byoroshye, dore ko hari zimwe mu mbogamizi bahura na zo, nk’ubushobozi buhagije kuko ari abanyeshuri no kuba mu gihugu cy’u Buhinde babamo haba abo badahuje imyemerere benshi, bikababera ingorabahizi kugira ngo bazbashe kubona aho bakinira.
Aline Nene Mugabe yasoje asaba abanyarwanda ndetse kugandukira Imana no kurusha gukundana muri Kristo Yesu kandi bagakunda igihugu cyabo, anasaba bagenzi be bakora umwuga wa sinema gushyiraho umuhati kuko abona ko hari guterwa intambwe ishimishije.



















TANGA IGITEKEREZO