00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwandakazi 10 bamaze kubaka izina muri Sinema

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 8 March 2023 saa 10:58
Yasuwe :

Umunsi ku wundi, sinema nyarwanda igaragaramo amaraso mashya haba mu banditsi, abakinnyi n’abatunganya filime, barara amajoro ngo barebe ko uru ruganda rwarushaho gutera imbere, rukaba rwakwambuka imipaka rukagera ku ruhando mpuzamahanga.

Abari n’abategarugori ni bamwe mu bari gushyira itafari ryabo ku iterambere ry’uruganda rwa sinema mu Rwanda, binyuze muri filime bakinamo, izo bategura mu rwego rwo guha akazi abandi no gutinyura abatarisanga muri uru ruganda.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku banyarwandakazi icumi bamaze kuzamura amazina yabo muri sinema.

Urutonde rwaba rurerure cyane, ku buryo utisangaho bitavuze ko ibyo akora bitagaragara. Bijyanye n’uko kuri uyu wa 8 Werurwe ari umunsi wahariwe abagore, ni ngombwa kugaruka ku bagira uruhare mu guteza imbere uyu mwuga.

Umuhire Eliane

Umuhire ni umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya w’imyaka 37, watangiye kwimenyereza ibijyanye no gukina filime n’inkinamico ubwo yigaga mu Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Nyuma yo kurangiza amasomo, yakoranye n’itorero Mashirika mu gukuza umwuga we wo gukina filime n’ikinamico.

Nyuma yaho yaje kuzamuka mu bahanga bakina filime mu Rwanda, kugera aho akina muri filime nka "Bazigaga’ yahataniye ibihembo byo muri ‘The British Academy of Film and Television Arts’ , ‘Birds are singing in Kigali’, ‘Neptune Frost’ n’izindi.

Binyuze muri sinema, Umuhire Eliane yatsindiye ibihembo bitandukanye mu marushanwa arimo Chicago International Film Festival muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gdynia Polish Film Festival muri Pologne, n’ahandi.

Malaika Uwamahoro

Umunyarwandakazi Malaika Uwamahoro ni umukinnyi wa filime, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’imivugo, wavutse mu 1990. Na we ni umwe mu bakuriye mu itorero Mashirika.

Uwamahoro ni umwe mu bategarugori bamaze kubaka izina muri sinema mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Yakunzwe n’abatari bake kubera ubuhanga afite mu kwandika imivugo.

Muri sinema, Uwamahoro yakinnye muri filime zakunzwe ku rwego mpuzamahanga nka ‘Our Lady of the Nile’, ‘Loveless Generation’ n’izindi.

Karemera Carole

Umunyarwandakazi Karemera Carole ni umukinnyi wa filime akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Ni umwe mu bagore bamaze kubaka izina muri sinema ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mugore w’imyaka 48, yatangiye gukina filime mu 2002 agaragara muri filime ya ‘Sometimes in April’ ,‘Black’, ‘Sounds of Sand’ n’izindi.

Binyuze muri sinema, Karemera Carole yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo “Journées Théâtrales de Carthage-JTC” muri Tunisia.

Mu 2016, Kamera Carole yashinze inzu y’ubugeni yise Ishyo Arts Centre, ifasha abana kuzamura impano zabo.

Iradukunda Oceanne

Uyu ni umukinnyi wa filime, umwanditsi wazo akanazitunganya, aho abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku wa 11 Ugushyingo mu 1996.

Iradukunda yagiye agaragara muri filime yahuriyemo n’ibyamamare muri sinema zirimo ‘Till Death do us apart’ yahuriyemo na Taye Diggs, ‘Shifty Business’, ‘Sistars’ ya Tyler Perry, n’izindi.

Ingabire Pascaline

Uyu ni umwe mu bagore bamaze kubaka izina mu gukina filime ndetse no kuziyobora, aho kuri ubu asigaye afite ize atunganya ndetse rimwe akagura izatangiwe n’abandi.

Ingabire Pascaline bivugwa ko yatangiye gukina filime kuva mu 2015, akina mu zakunzwe ndetse zageze aho zimwitirirwa zirimo Teta, Samantha, Inzozi, Igikomere n’izindi.

Ingabire Pascaline wihebeye umwuga w’ibijyanye na filime, kuri ubu asigaye yandika ndetse akanatunganya filime ye bwite yise ‘Igihango, The Pact’.

Usanase Bahavu Jeannette

Usanase Bahavu na we ni umwe mu bagore bamaze kubaka izina muri sinema Nyarwanda. Yagaragaye muri filime zakunzwe cyane zirimo Inzozi, City Maid n’izindi.

Kuri ubu ageze ku rwego rwo gukora filime ye y’uruherekane yise ‘Impanga’, ikurikiranywa na benshi mu Rwanda. Yanashinze urubuga rwa filime yise ‘ABA’ rushyirwaho filime ze ndetse n’izakozwe n’abandi, mu rwego rwo guteza imbere abakinnyi ndetse n’abategura filime.

Uwamahoro Antoinette (Siperansiya)

Uwamahoro ni umubyeyi umuze igihe kinini agaragara muri sinema nyarwanda, ndetse izina rye rimaze kumenyekana cyane biturutse ku buhanga akinana muri filime .

Uyu mubyeyi wabereye benshi mu bakiri bato icyitegererezo muri sinema, yamamaye muri filime zitandukanye zirimo ‘Intare y’ingore’, ‘Giramata’, ‘Seburikoko’ n’izindi.

Mukakamanzi Beatha (Mama Nick)

Mukakamanzi na we ni umwe mu babyeyi bamaze kubaka izina rikomeye muri sinema mu Rwanda, dore ko hari n’abamwita izina bakuye muri filime bakarizana mu buzima busanzwe.

Uyu mubyeyi yamamaye muri filime zirimo ‘City Maid’, ‘Inzozi’ n’izindi.

Sonia Rolland

Sonia Rolland yavutse tariki 11 Gashyantare 1981, mu Rwanda. Yavutse ku mubyeyi w’umurwandakazi na se ukomoka mu Bufaransa. Baje kuva mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bajya mu Bufaransa.

Mu 2000 yaje kwitabira Miss France ndetse aza no kwegukana ikamba, aba umunyafurika wa mbere watsindiye iri rushanwa mu mateka y’iki gihugu, ndetse yagiye yifashishwa mu kanama nyemurampaka ka Miss Rwanda.

Sonia Rolland ni umwe bagore bamaze kubaka izina mu bijyanye na sinema ku rwego mpuzamahanga. Yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo ‘Madame’, ‘Chaos’ n’izindi.

Miss Shanel

Nirere Ruth wamenyekanye nka Miss Shanel ni umwe bagore bubatse izina muri sinema ku rwego mpuzamahanga, abifatanya no gukora umuziki.

Miss Shanel yavutse taliki 26 Ukwakira 1985. Yatangiye ibijyanye n’umuziki akiri muto, amaze kubaka izina yaje kwinjira mu byo gukina filime cyane cyane iz’Igifaransa.

Yagaragaye muri filime zitandukanye yagiye ahererwa ibihembo zirimo ’Long Coat’, ‘Avenir’, ‘Matière grise’ n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages