00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri 500 bamaze kwemeza kwitabira Rwanda Film Festival

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 20 July 2013 saa 10:59
Yasuwe :

Mu gihe cy’icyumweru uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga kugeza ku wa 28 Nyakanga, mu Rwanda harabera iserukiramuco ry’amafilimi rihuza abakunzi ba sinema, ibihangange mu gutunganya no gukina sinema, ba gafotozi mpuzamahanga n’abandi.
Kuri iyi nshuro ya cyenda y’iri serukiramuco, abashyitsi bari hagati ya 400 na 500 baturutse imihanda yose, bamaze kwemeza ko bazitabira iri serukiramuco, nk’uko tubikesha Jolie Murenzi, umwe mu bari kuritegura.
Jolie Murenzi w’imyaka 41, (…)

Mu gihe cy’icyumweru uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga kugeza ku wa 28 Nyakanga, mu Rwanda harabera iserukiramuco ry’amafilimi rihuza abakunzi ba sinema, ibihangange mu gutunganya no gukina sinema, ba gafotozi mpuzamahanga n’abandi.

Kuri iyi nshuro ya cyenda y’iri serukiramuco, abashyitsi bari hagati ya 400 na 500 baturutse imihanda yose, bamaze kwemeza ko bazitabira iri serukiramuco, nk’uko tubikesha Jolie Murenzi, umwe mu bari kuritegura.

Jolie Murenzi w’imyaka 41, ni umwe mu banyarwandakazi bamamaye mu bijyanye no kwerekana imideri no gutunganya amafilimi. Uyu mwaka yari mu bagize akanama gatanga amanota mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ryitwa Pan-African Film & TV Festival of Ouagadougou (FESPACO).

Ku myaka 19, yatangiye kuba umwe mu bamurika imideri mu Bubiligi, aho yabaga. Ni umwe mu bagira uruhare runini mu itegurwa ry’amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda.

Jolie Murenzi ni umwe mu bari gutegura iserukira nyarwanda ry’amafilimi rizamara icyumweru ribera mu Rwanda.

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE:

IGIHE: Ni akahe karusho iri serukiramuco rizazana uyu mwaka, kuri iyi nshuro yaryo ya cyenda?

Jolie Murenzi: Kuri iyi nshuro rero hari byinshi twishimira kuba twaragezeho harimo nko kuba mu gufungura iri serukiramuco twateganije kubikorera muri Kigali City Tower, ahasanzwe herekanirwa amafilimi nk’uko n’ahandi bigenda tukaba tuzafunguza filimi ivuga kuri Miriam Makeba, umutegarugori wakunze kuba intangarugero mu mateka ye. Uyu mwaka iri serukiramuco ryacu twarihaye insanganyamatsiko igira iti “Ababyeyi bacu, intwari zacu”.

Akandi karusho ni uko uyu mwaka tuzajya no mu Ntara, aho tuzerekana amafilimi mu turere twa Rwamagana, Musanze, Gicumbi na Huye. Twanatteguye uburyo abazitabira iri serukiramuco bazaca ku gitambaro gitukura (Red Carpet).

IGIHE: Ni gute muhitamo filimi zerekanwa n’izihembwa?

Jolie Murenzi: Uyu mwaka twagiye twibanda kuri filimi zivuga ku banyarwandakazi, zivuga ku nsanganyamatsiko twatanze kandi zigaragaza impano z’abazikoze.
Guhemba haba hari akana nkemurampaka kabishinzwe noneho hakagenderwa n’uko abafana bagaragaje ko bishimye, ndetse n’uko inzobera mu mafilimi.

IGIHE: Iyi nsanganyamatsiko “Ababyeyi bacu, intwari zacu” mwayihisemo gute?

Jolie Murenzi: Twifuje gutinyura abagore mu bijyanye no gukora amafilimi. Twifuje kandi no kubashishikariza kwitabira gukora amafilimi. Nk’ahandi hose uyu murimo urarushya cyane, uyu mwaka twihaye iyi nsanganyamatsiko “Ababyeyi bacu, intwari zacu” kugira ngo abana b’abakobwa nabo bakunda sinema batinyuke, kandi barahari nk’abitwa Clementine Dusabijambo, abitwa ba Pupoli n’abandi. Turashaka ko iki gisata cya sinema cyatera imbere bityo n’abandi bakobwa babikunda nabo batinyuke.

IGIHE: Ni ibihe bihangange mwatumiye?

Jolie Murenzi: Twari twarifuje kuzana Miss America n’ibindi byamamare birimo Stephen Baldwin na Patrick McMullen, ariko abo twaje kubona ko ahubwo bo bari kuba biyiziye mu zindi gahunda zabo turabyihorera. Gusa hazagaragaramo abakinnyi b’amakinamico n’abahanzi muri sinema bakomeye baturutse haba hano mu Rwanda no hanze yarwo.

IGIHE: Ni izihe mbogamizi uyu mwaka mwahuye nazo?

Jolie Murenzi: Uyu mwaka ntabwo twabonye inkunga nyinshi.

IGIHE: Kuki nta baterankunga benshi mwabonye?

Jolie Murenzi: Ni uko batarakangurirwa akamaro kabyo, umuco nturacengera.
IGIHE: Ni iki wabasaba?

Jolie Murenzi: Twabasaba ko waba umuco bagashora imari yabo mu bijyanye n’amafilimi kuko abantu babyiyumvamo kandi basigaye babyitabira cyane. N’abaturage basigaye bagaragaz ako babinezerwamo ku buryo byakoroha kwamamaza mu bijyanye na filimi.

Ariko ndashimira bake bemeye kudutera inkunga harimo Papyrus, brassellairlines, MINISPOC, Kigali City Tower n’abakorerabushake baturutse i Berlin mu Budage bari gukora kuko bitanze gusa nta kindi gihembo tubagombye.

IGIHE: Bisaba iki ngo umunutu yitabire iri serukiramuco?

Jolie Murenzi: Ntacyo ni ukuza ahabera iserukiramuco aho tuba turi kwerekanira amafilimi, aho tuba turi gutangira ibiganiro cyangwa se duhugura abantu ku bijyanye no gukina no gukora filimi.

IGIHE: Mumaze gutumira abantu bangana gute?

Jolie Murenzi: Ubu abantu bari hagati ya Magana ane na Magana atanu (400 – 500) bamaze kwemeza ko bazitabira.

IGIHE: Ubona Rwanda Film Festival iri ku ruhe rwego ugereranyije n’andi maserukiramuco ya sinema?

Jolie Murenzi: Niyo ya mbere muri Afurika y’i Burasirazuba.

IGIHE: Ese ibihembo muha abaje ku isonga muri iri serukiramuco biba bifite akahe gaciro?

Jolie Murenzi: Tuzatangira gutangaza ingano y’agaciro kabyo kuri uyu wa gatatu, ariko akenshi biba byiganjemo amatike y’indege yo gutembera hanze, buruse zo kujya kwiga hanze, ibikombe by’umuringa, za zahabu n’ibindi.

IGIHE: Ubona sinema mu Rwanda iri ku ruhe rwego?

Jolie Murenzi: Irimo iratera imbere cyane kuko ahandi nk’aya maserukiramuco aba amaze imyaka nka mirongo ine ariko ugasanga twe turi ku isonga.
Uvanyeho FESPACO n’irindi serukiramuco ribera muri Afurika y’Epfo, Rwanda Film Festival iri mu za mbere; njyewe mfite icyizere. Dufite abashyitsi benshi baba baturutse Hollywood babona ifite aho igana, kandi bajya babitubwira.

IGIHE: Mu gusoza iki kiganiro, ni iki watumbwira cyatuma umuntu yitabira iri serukiramuco?

Jolie Murenzi: Icyo navuga nakwisabira Abanyarwanda kwitabira iri serukiramuco bakareba amafilimi twatoranyije uyu mwaka. Kandi biragenda biruashaho kuba umuco mu rubyiruko, abasore n’inkumi benshi basigaye bajya muri filimi aho kujya mu tubare.
Kandi birabafasha kuko baganirirayo na bagenzi babo ibijyanye na filimi. Abandi bifuza kurushaho kwiga ibya sinema bagana Kwetu Film Institute

IGIHE: Murakoze.

Jolie Murenzi: Murakoze namwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages