Ayo makuru yatumye agaciro k’iyi filime y’uruhererekane ku isoko ry’imari n’imigabane muri Aziya, kazamukaho 24%.
Umwanditsi akaba n’uwayisohoye, Hwang Dong-hyuk, yanditse mu itangazo ryasohotse ku rubuga rwa Netflix ko bagiye gusohora agace ka kabiri gakomeza kwerekana urugendo rwa Gi-Hun watsinze umukino mu gace ka mbere ndetse hazemo n’abandi bakinnyi bashya.
Bucket Studio Co ifite imigabane mu kigo gihagarariye umukinnyi ukina Gi-Hun muri filime, yagaragaje ko agaciro k’imigabane kiyongereyeho hafi 24% i Seoul muri Koreya y’Amajyepfo.
Squid Game ni filime ikinirwa muri Koreya y’Amajyepfo ndetse ikinwa n’Abanya-Korea yerekana umukino wateguwe n’abaherwe batandukanye.
Muri uwo mukino abantu batandukanye baba babayeho mu bukene, bafite n’amadeni batabasha kwishyura bakarushanwa mu mikino itandukanye inabaviramo urupfu kugira ngo batsindire amafaranga.
Ni Filime yinjirije Netflix kurusha izindi filime zose kuko na nyuma yaho izindi sosiyete zikora filime nka Walt Disney Co, Apple Inc na Warner Media zatangiye gushora imari mu filime z’Abanya-Koreya kugira ngo bongere umubare w’abareba filime zabo.
Iyi filime yateje imbere izikorwa n’Abanya-Koreya kuko nyuma yaho abantu benshi batangiye kujya bareba n’izindi filime zakozwe na bo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!