00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aki na Pawpaw bagiye gukinira filime mu Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 19 January 2019 saa 06:01
Yasuwe :

Abakinnyi ba filime bo muri Nigeria bamamaye nka Aki na Pawpaw, bagiye gutangiza umushinga wa filime bazakinira mu Rwanda bakanafatanya n’abakinnyi baho.

Aki (Chinedu Ikedieze) na Paw Paw (Osita Iheme) ni bamwe mu bakinnyi ba filime bo muri Nigeria bubatse izina ku mugabane w’Afurika, bitewe n’indeshyo y’aba bagabo n’uburyo bakina ibintu bisekeje.

Bamenyekanye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Aki na Ukwa’, ‘Baby Police’, Tom and Jerry n’izindi nyinshi zatumye kuri ubu amazina yabo arubashywe cyane ku mugabane wa Afurika.

Binyuze mu mushinga wiswe Naija-Rwanda Connect, aba bakinnyi ba filime bagiye kuza mu Rwanda hagamijwe gufatanya kuzamura uruganda rwa sinema rukiri kwiyubaka.

Mu kiganiro IGIHE na Belinda Umurerwa uri muri uyu mushinga, yavuze ko hagati ya tariki 11 na 18 Gashyantare 2019, Aki na Pawpaw bazaba bari i Kigali aho bazaba baje kumurika uyu mushinga mu gitaramo cy’urwenya, banatange amahugurwa ku basanzwe mu mwuga wa sinema n’abashaka kuwinjiramo.

Yagize ati “Tariki 14 hari igitaramo cy’urwenya bazakorera ahahoze hitwa ‘Camp Kigali’. Bizaba ari nko kumurika ku mugaragaro, babwira abanyarwanda ikibagenza. Kuva tariki ya 15 kugera kuri 17 bazatanga amahugurwa ku basanzwe muri sinema n’ababyifuza.”

Muri uyu mushinga kandi harimo igice cy’ingenzi cyo gukina filime y’uruhererekane izaba igizwe n’uduce 26, ikazakinirwa mu Rwanda irimo Aki, Pawpaw n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda.

Belinda ati “Za filime twajyaga tubona bakiniriya muri Nigeria, barashaka gutangira kuzikorera mu Rwanda, ibi rero bikaba biri mu rwego rwo gufasha abana b’abanyarwanda kuba bajya ku rwego mpuzamahanga.”

Gufata amashusho y’iyi filime bizatangira muri Werurwe, bikaba biteganyijwe ko izarangira gutunganywa mu mpera z’umwaka, igatangira gucishwa kuri televiziyo zo mu Rwanda n’izo mu mahanga.

Iyi filime yitwa ‘The Big Tea’ izaba iri mu Cyongereza ariko igaragaraho amagambo y’Ikinyarwanda. Aki azaba yitwa Jonah, Pawpaw yitwa James, bazaba harimo umukobwa ukina ari mushiki wabo witwa Nadege n’abandi batandukanye.

Ivuga ku mugabo w’umukire upfa agasiga uruganda rw’icyayi akaruraga abana be babiri b’abahungu (Aki na Pawpaw) n’undi mukobwa aba bahungu batari bazi.

Abahungu ntibishimira uyu mukobwa bagashaka kumwirukana ariko nawe akababera ibamba. Ushinzwe gucunga uru ruganda nawe ashaka guhengera uku kutumvikana ngo yigwizeho umutungo.

Muri uyu mushinga mugari wo guteza imbere sinema nyarwanda ku bufatanye n’iyo muri Nigeria (Nollywood), harimo no gushinga studio izajya itunganya filime z’abanyarwanda.

Aki na Pawpaw bamamaye muri Afurika bagiye gukorera filime mu Rwanda
Bwa mbere Aki na Pawpaw bagiye gukinira filime mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages