Alliah atangaje ibi mu gihe aherutse guhabwa inshingano zo gutegura ibirori bizatangirwamo ibi bihembo bishimira abakinnyi ba sinema n’abandi bafite aho bahurira nayo.
Ubwo yaganiraga na Isibo TV yagize ati “Mu buzima bwanjye bwose , njye nta filime yanjye izigera ijya muri Rwanda Movie International Awards , habe na rimwe rwose. Njyewe ndi gushabikira uruganda rwa sinema muri rusange, sinjye njyenyine ku giti cyanjye.”
Mu bari hafi y’uyu mukinnyi wa filime bavuga ko icyamuteye kuvuga ibi ari uko afite inshingano muri iki gikorwa cyo gutegura Rwanda International Movie Awards.
Alliah abona ko bitagaragara neza kuba yaba ari mu bategura igikorwa nk’iki ngo hagaragaremo filime yakoze.
Uyu mukinnyi wa filime akaba n’umushoramari muri sinema, avuga ko afite inzozi zo kuzamura uruganda rwa sinema ari nabyo akora iyo ageze mu bindi bihugu.
Yavuze ko akora uko ashoboye agasaba abanyamahanga gushora cyangwa gukona muri sinama yo mu Rwanda.
Isimbi Alliah aherutse kumurika filime yise ‘Alliah The Movie’ igaruka ku ihohoterwa rikorerwa abagore. Yasohotse tariki ya 12 Nzeri 2021.
Mu minsi mike ishize yamurikiye abakunzi ba sinema filime nshya ateganya gushyira hanze yise ‘The Accidental Vocation.’
Iyi filime amashusho yayo yafatiwe muri Nigeria. Yayihurijemo ibyamamare bitandukanye byo mu ruganda rwa sinema muri iki gihugu.
Ni filime yashowemo imari na sosiyete ya One Percent Entertainment yo muri Nigeria isanzwe ireberera inyungu uyu muhanzi. Alliah ni umwe mu bakinnyi b’imena bayo ndetse igitekerezo cyayo kikaba ari we cyaraturutseho.
Rwanda International Movie Awards iheruka mu 2020. Mu gutanga ibihembo by’uyu mwaka hazarebwa filime zasohotese kuva 2021 kugeza uyu mwaka.
Sosiyete ya Ishusho Arts ifite ibi bihembo mu nshingano ivuga ko kuri ubu hamaze gusozwa icyiciro cyo kwakira filime zihatanira ibi bihembo.
Ibihembo bya Rwanda International Movie Awards (RIMA) biteganyijwe ko bizatangwa tariki 1 Mata 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!