00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alliah Cool yerekeje amaso ku isoko rya Tanzania

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 11 February 2024 saa 12:43
Yasuwe :

Alliah Cool umaze imyaka 13 muri sinema nyarwanda, yerekeje muri Tanzania aho agiye gushakira filime ze amasoko no kuzimenyekanisha.

Ni urugendo yagiriyeyo ku itariki 8 Gashyantare 2024 aho ari kuganira n’abashoramari basanzwe bashyira imari muri sinema, ibigo birimo Azam Tv akaba yatangira gucuruzayo filime ze zirimo Good Book, Bad Cover, Alliah The Move, Accidental Vacation itarajya hanze n’izindi afite mu mishinga.

Alliah Cool yabwiye IGIHE ko yatekereje kwagura isoko rya filime ahereye muri Tanzania kuko ariho hafite sinema iteye imbere.

Ati “Maze iminsi muri Tanzania aho naje kumenyekanisha filime zanjye. Ibikorwa byanjye ndi kubyagura kandi mfite filimi irimo Abarundi n’Abanyarwanda, urumva nkeneye isoko rinini.”

Yavuze ko ari mu biganiro n’abashoramari batandukanye ndetse n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, ku buryo byatangira kumufasha kumenyekanisha imishinga.

Ati “Ningira imikoranire myiza n’aba hano muri Tanzania nzageza kure sinema nyarwanda”.

Alliah Cool yatangiye gukina filime mu 2011 atangiriye mu yitwa Rwasa. Kuva ubwo yagiye akina mu zindi filimi kugeza ubwo abonye ubushobozi bwo kwikorera filimi abikesha sosiyete ya One Percent International Management yo muri Nigeria, imufasha mu bikorwa bya sinema.

Alliah Cool ari gushakira filime ze amasoko muri Tanzania
Alliah Cool ari kuzenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye amenyekanisha ibikorwa bye

Reba filime Alliah Cool ari kumenyekanisha muri Tanzania


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages