Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018, mu birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo.
Byitabiriwe na benshi mu bakomeye bakora umwuga wa sinema biganjemo abo muri Nigeria, Kenya, Tanzania, Ghana, Afurika y’epfo n’Abanyarwanda.
Umukinnyi wa filimi ukomeye Nse Ikpe-Etim ukomoka muri Nigeria na Nkusi Arthur [Rutura] usanzwe ari mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda, nibo bayoboye ibi birori.
Bruce Melody yatunguranye
Bruce Melody uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda ntabwo yari ku rutonde rw’abazatamira abitabiriye iki gikorwa, ndetse no ku byapa byamamaza ntiyari ariho.
Gusa birori bya AMAA bigezemo hagati uyu muhanzi yahamagawe ku rubyiniro, saa yine ngo aze gususurutsa ababyitabiriye.
Yinjiranye indirimbo ye yise ‘Complete me’ yaririmbaga abanyarwanda bari bari mu cyumba cyatangiwemo ibihembo bamufasha ariko abandi badakomoka mu Rwanda ubona ari mu gicuku.
Yakurikijeho ‘Nta kibazo’ ikunzwe muri iki gihe mu tubyiniro dutandukanye i Kigali irangiye ahita ataha.
Uyu muhanzi ari ku rubyiniro benshi mu banyarwanda bateraga akaruru basubiramo ibihangano bye ariko nta munyamahanga wagaragazaga ko amuzi.
Filimi y’Umurundikazi witwa Eddy Munyaneza yise ‘Uncertain Future (Lendemains Incertain)’ niyo filimi yonyine yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yabashije kwegukana igihembo.
Iyi ikoze mu buryo bwa filimi mbarankuru, ivuga ku buzima bushaririye bw’Abarundi bagize ubwo bigabizaga imihanda badashaka ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza kuyobora u Burundi ku nshuro ya Gatatu, hanyuma abigaragambije bagakorerwa ihohoterwa na polisi y’icyo gihugu.
Yiganjemo amarangamutima y’abagore baba bavuga uburyo bahohotewe bagakubitwa bikomeye ndetse bagatandukanywa n’abana babo.
Ikoze mu rurimi rw’Igifaransa, yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga zitandukanye muri Kanama uyu mwaka.
Five Fingers For Marseilles yatwaye ibihembo byinshi
Five Fingers For Marseilles yakozwe n’abanyafurika y’Epfo mu 2017 yegukanye ibihembo bigera kuri bitanu.
Ibi bihembo birimo icya Filimi nziza yo muri Afurika mu rurimi gakondo rwa ba nyirayo, hamwe n’icya filime nziza y’umwaka muri Afurika.
Vuyo Dabula wagaragaye muri filime ari umukinnyi w’imena yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we ndetse no kuri buri wese wagize uruhare ngo filime ijye hanze.
Ati “Birandenze, ni ishema kuri njye no kuba twakoranye bose ngo iyi filime ijye hanze.”
Five fingers for Marseilles ivuga ku basore batanu b’ingimbi bishyira hamwe bashaka kurwanya polisi yo mu gace k’icyaro cy’Umujyi wa Marseilles, bitewe nuko iba ibikorwa byo guhohotera abaturage.
Baza gutsindwa bagahunga,nyuma uwitwa Vuyo Dabula [Tau] uba ayoboye itsinda ryabo basore akagarukana ubukana ashaka kubohoza icyo cyaro.
Yakozwe mu 2017 iri mu rurimi rwa 'Sesotho'. Yagiye hanze ku wa 06 Mata 2018. Imara iminota 120.
Yanditswe na Sean Drummond, umuziki wumvikanamo utunganywa na James Mattes iyoborwa na Michael Mattews. Yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filimi ry’i Toronto.
Rudeboy yashimishije benshi
Uyu muhanzi yari ategerejwe na benshi, yaje ku rubyiniro bwa mbere saa tanu na 57 aririmba indirimbo zirimo Nkenji keke, No one like you yahuriyemo na mugenzi we bahoze baririmbana muri P-Square ndetse na Forever.
Saa sita na 30, yagarukanye imbaraga n’umuriri ukomeye ku rubyiniro ubwo yazaga bwa kabiri, yabanje kuganiriza abafana ababaza niba koko bari mu mwuka wo kubyina.
Arangije ahita yanzika n’indirimbo nka Bank Alert yatumye benshi biterera hejuru, akurikizaho Shekini, No easy, Fire Fire, Shop my money na Personally.
Ahagana saa saba asoza igitaramo benshi bakinyotewe bamwe bataha bakubita agatoki ku kandi bavuga ko bari bagifite amashyushyu yo gukomeza gutaramana nawe.
Ibihembo byatanzwe
Filimi ikoze mu buryo bwa animation
Belly Flop (South Africa)
Filimi ngufi
Tikitat Soulima (Morocco)
Filimi mbarankuru
Uncertain Future (Burundi)
Filimi nziza ikoze mu rurimi rwa kinyafurika
Five Fingers For Marseilles (South Africa)
Filimi nziza yakozwe n’Umunyafurika uba ku wundi mugabane
Alexandra (Nigeria/USA)
Filime nziza ngufi y’umunyafurika uba hanze yayo
Torments of Love (Guadeloupe)
Filimi nziza mbarankuru y’Umunyafurika uba hanze
Barrows: Freedom Fighter (Barbados)
Filimi y’Umunyafurika uba hanze ishingiye ku nkuru itari impamo yahize izindi
Angelica (Puerto Rico)
Filimi yanogerejwe kurusha izindi
Five Fingers For Marseilles
Uwatunganyije imyenda y’abakina filimi wahize abandi
Isoken
Ukora make-up wahize abandi
Icheke Oku
Uwakoze umudiho uherekeza filimi wahize abandi
Hotel Called Memory
Uwanononsoye filimi kurusha abandi
Lucky Specials/ Hotel Called Memory
Uwakoze ibya cinematography wahize abandi
Five Fingers For Marseilles
Iyerekanwe ahantu henshi
Hakkunde
Filimi y’inya-Nigeria yahize izindi
Isoken
Umukinnyi wa filimi muto utanga icyizere
Amine Lansari – The Blessed Vost (Les Bienheureux)
Filimi ikoze mu buryo bwo gusetsa yahize izindi
Banana Island Ghost (Nigeria)
Umugabo wunganiye abandi mu gukina filimi wahize
Gideon Okeke (Crossroads)
Umugore wunganiye abandi mu gukina filimi wahize
Joke Silva (Potato Potahto)
Umugabo inkuru yari ishingiyeho wahize abandi
Richard Mofe Damijo (Crossroads)
Umugore inkuru yari ishingiyeho wahize abandi
Dakore Egbuson Akande (Isoken)
Uwari uyoboye filimi bwa mbere wahize abandi
Michael Matthews – Five Fingers For Marseille
Uwayoboye filimi wahize abandi
Frank Rajah Arase – In My Country
Filimi nziza
Five Fingers For Marseilles























![Nkusi Arthur [Rutura] wari ufatanyije na Nse Ikpe-Etim kuyobora ibirori](https://spipimg.igihe.com/jpg/nkusi_arthur_rutura_wari_ufatanyije_na_nse_ikpe-etim_kuyobora_ibirori.jpg)
![Nse Ikpe-Etim ukomoka muri Nigeria na Nkusi Arthur [Rutura] nibo bari bayoboye ibi birori](https://spipimg.igihe.com/jpg/nse_ikpe-etim_ukomoka_muri_nigeria_na_nkusi_arthur_rutura_nibo_bari_bayoboye_ibi_birori.jpg)









![Nse Ikpe-Etim ukomoka muri Nigeria na Nkusi Arthur [Rutura] nibo bari bayoboye ibi birori](https://spipimg.igihe.com/jpg/nse_ikpe-etim_ukomoka_muri_nigeria_na_nkusi_arthur_rutura_nibo_bari_bayoboye_ibi_birori.jpg)
Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0