Mu gihe benshi muri Kenya bategerezanye amashyushyu menshi filimi ya mbere y’urukozasoni izaba ishyizwe ahagaragara muri icyo gihugu yarakinwe n’Abanyakenya, kuri ubu hashyizwe ahagaragara amafoto agaragaraza aho imitegurirwe y’iyi filimi yiswe “House of Lungula” igeze.
Ian Mbugua, umwe mu bakunze kuba mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa Tusker Project Fame, n’umukinnyi wa filimi w’umunyakenya Lizz Njagah, ni bo bakinnyi b’ibanze muri iyo filimi izagaragaza imico y’Abanyakenya mu birebana n’imibonano mpuzabitsina, aho biteganyijwe ko aba bombi hamwe n’abandi bazayigaragaramo bazagaragaza ubwambure bwabo bwose uko bwakabaye.
Bikomeje kuvugwa ko ari ubwa mbere filimi nk’iyi y’urukozasoni igiye gushyirwa ahagaragara muri aka karere k’Afurika y’uburasirazuba, benshi kuri ubu bakaba bemeza ko ishobora gufungurira inzira benshi, kuburyo hashobora kubaho gutinyuka kwa bamwe bagakora filimi nk’izi ku bwinshi, cyane iyi filimi “House of Lungula” niramuka yunguye amafaranga agatubutse abari kuyikora.
Amwe mu mafoto agaragaza aho imikinirwe y’iyi filimi igeze



















TANGA IGITEKEREZO