Iri serukiramuco rizaba kuva ku wa 16 kugeza ku wa 19 Ukuboza 2025, rizaba ku bufatanye na Ambasade y’u Bufaransa, rikazabera muri Centre Culturel Francophone du Rwanda.
Muri filimi zizerekanwa harimo izamenyekanye cyane nka ‘Howl’s Moving Castle’, ‘Dreaming of The Meridian Arc’, ‘The Imaginary’, ‘The Fish Tale’, ‘ITO, The Lines That Define Me’, ‘Poupelle of Chimmery Town’ na ‘Akira’. Izo filimi zizaba zigizwe n’ibyiciro bibiri birimo izo mu bwoko bwa animation (dessin animé) ndetse n’izindi zisanzwe (live action).
Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco cyabaye ku wa Gatatu, tariki 12 Ugushyingo 2025, herekanwe filimi yiswe Akira, imwe mu zikomeye zigeze gukorwa mu Buyapani.
Umunyamabanga wa wa kabiri muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, Moriguchi Yuta, yavuze ko iyi filimi Akira yabaye intangiriro y’iterambere rikomeye rya sinema yo mu Buyapani, by’umwihariko izikorwa mu buryo bwa ‘animation’ akaba ari nayo mpamvu yerekanwe mu Rwanda. Yagiye hanze mu 1988.
Ati “Iyi filime ya Akira yabaye ikimenyetso gikomeye cyagejeje sinema yo mu Buyapani ku rwego mpuzamahanga. Nyuma yayo, filime za ‘animation’ zo mu Buyapani zatangiye gukundwa cyane no kugira abakunzi benshi ku Isi hose.”
Yongeyeho ko iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda, rigamije gufasha Abanyarwanda kumenya byinshi ku muco w’u Buyapani binyuze mu rugendo rwa sinema.
Ati “Insanganyamatsiko z’izo filimi ziratandukanye cyane, kuva kuri Akira kugeza ku zindi zigaragaza umuco w’Abayapani mu buryo butandukanye. Icyo twifuza ni uko Abanyarwanda benshi bazarushaho kumenya umuco wacu, bakawishimira kandi bakawizihira.”
Moriguchi yashimangiye ko iri serukiramuco rizorohereza abakunzi ba sinema, uburyo bwo gusabana n’umuco w’u Buyapani mu buryo butandukanye uretse kureba filimi gusa.
Ati “Ubu abantu benshi bareba filimi banyuze kuri za Netflix cyangwa Amazon Prime, ariko twifuza ko muri Afurika cyane cyane mu Rwanda haboneka n’ahantu hahoraho abantu bazajya banezererwa ibikorwa by’umuco nk’ibi. Kwinjira bizaba ari ubuntu, kandi turizera ko abantu bazitabira, bakishimira sinema z’u Buyapani.”
Yasoje avuga ko iri serukiramuco rya ‘Japanese Film Festival’ rizaba ari rimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize isabukuru y’imyaka 15 Ambasade y’u Buyapani imaze ikorera mu Rwanda, kuva yafungurwa mu 2010.
Ati “Twafunguye Ambasade mu mwaka wa 2010, bivuze ko ubu hashize imyaka 15. Ni yo mpamvu uyu mwaka twiyemeje gukora iri serukiramuco mu buryo bwihariye. Ni inshuro ya munani turi kubikora, kandi uyu mwaka ufite ubusobanuro bukomeye mu mateka yacu hano mu Rwanda. Twifuza gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’umuco nk’ibi.”
Iri serukiramuco rizafasha mu gukomeza gutsura umubano w’u Buyapani n’u Rwanda, binyuze mu gusangira umuco n’ubuhanzi bikomeje guhuza ibihugu byombi.
Ushaka kumenya byinshi kuri izi filimi zizerekanwa wakanda hano








Amafoto: Mr Lens – French Institute of Rwanda


Ibitekerezo 0