00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Andre Braugher wamamaye muri filime ‘Brooklyn Nine-Nine’ yapfuye

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 13 December 2023 saa 01:50
Yasuwe :

Umukinnyi wa filimi, Andre Keith Braugher wamamaye muri filime ‘Brooklyn Nine-Nine na Homicide: Life On The Street’ yatabarutse ku itariki 12 Ukuboza 2023.

Uyu mugabo wabonye izuba tariki 01 Nyakanga 1961, yavukiye muri Leta ya Chicago muri Amerika, akaba yatabarutse afite imyaka 61 y’amavuko nkuko CNN yabitangaje.

Andre Braugher yari umukinnyi wa filimi akaba yaranatwaye ibihembo bitandukanye birimo ‘Emmy 2’ yatsindiye abikesha ‘Homicide: Life on the street’. Ubwamamare bwe bwazamutse ubwo yakinaga muri ‘Brooklyn Nine-Nine.

Ushinzwe kureberera inyungu ze, Jennifer Allen yabwiye CNN ko Andre Braugher yazize uburwayi ariko nta bindi byinshi byerekeye ubuzima bwe bifuza gutangaza.

Braugher yakinnye muri filimi nyinshi zamamaye akaba yaratangiye mu 1989 muri filimi yitwa’Glory’, yerekanaga ubuhanga bw’abasirikare b’abirabura mu ntambara y’ubwigenge bwa Amerika.

Bamwe mu bo bakinanye barimo Terry Crews yanditse kuri Instagram agaragaza akababaro atewe no kwitaba Imana kwa mugenzi we.

Ati “Siniyumvisha ko ugiye. Nishimiye kuba twarakinanye kandi kukumenya byambereye umugisha. Twarasetse, twagize ibihe byiza, twarakoranye twamaranye imyaka umunani, wari impano idasimburwa, nakwigiyeho byinshi.”

Andre Braugher yapfuye afite imyaka 61

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages