Kuwa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2014 nibwo Angelina Jolie n’umugabo Brad Pitt bambikanye impeta y’urudashira ariko babikora mu ibanga rikomeye.
Angelina Jolie w’imyaka 39 na Brad Pitt, 50, ubu ni umugabo n’umugore mu buryo bwemewe. Ubukwe bwabo bwabereye mu Bufaransa i Nice ahitwa Chateau Miraval.
Aba bombi, bageze mu Bufaransa ku munsi nyir’izina w’ubukwe. Bwabaye mu ibanga rikomeye ndetse ababutashye ni inshuti zabo magara. Abana babo batandatu(Maddox, Pax, Zahara, Vivienne, Shiloh, Knox) ni bo bari baherekeje abageni.
Nyuma y’iminsi mike ya buki Jolie na Brad bamaze bizihiza ibirori byabo i Nice, bahise berekeza muri Malta gufata amashusho ya filime nshya bombi bagaragaramo yitwa By The Sea.
Biteganyijwe ko filime By The Sea izajya hanze mu mwaka wa 2016.



















TANGA IGITEKEREZO