Ibi byatumye aba Perezida wa Kabiri wa Amerika wegukanye iki gihembo nyuma ya Dwight Eisenhower wagihawe nk’umuyobozi w’icyubahiro ubwo yari akiri ku buyobozi mu 1956 ari Perezida wa 34 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuba Obama yabashije kwegukana iki gihembo byatumye yiyongera ku rutonde rwa EGOT ruriho abantu 17 babashije kwegukana ibihembo birimo Emmy, Grammy, Oscars na Tony.
Obama yatsindiye ibihembo bibiri bya Emmy kubera ibitabo bye bibiri “The Audacity of Hope” na “A Promised Land”.
Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku itariki 03 Nzeri 2022, umukinnyi wa filime Chadwick Boseman yahawe icyubahiro anahabwa igihembo kubera uruhare yagize muri filime “What If…?” ya Disney + aho akoresha ijwi rye [voice-over] nka Lord T’Challa.
Uyu Chadwick Boseman wamenyekanye cyane muri “Black Panther”, yitabye Imana mu 2020 afite imyaka 43 azize kanseri.
Emmy Awards ifatwa nka kimwe mu bihembo bine bikomeye muri Amerika mu cyiciro cy’abakora ubuhanzi, ikinamico n’imyidagaduro nyuma ya Grammy, Oscars na Tony.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!