00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Affleck yakoze filimi ivuga ku nkweto za ‘Air Jordan’

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 21 March 2023 saa 08:50
Yasuwe :

Benjamin Géza Affleck wamenyekanye muri filimi nka Ben Affleck agiye gushyira hanze filime igaruka ku mateka y’ikorwa ry’inkweto za ‘Air Jordan’.

Ni filime yitwa ‘Air’ igaruka ku ikorwa ry’inkweto zitiriwe Michael Jordan, umanyabigwi mu bahoze bakina umukino wa Basketball, izasohoka ku itariki 5 Mata 2023.

Ben Affleck yahishuye ko iyi filime kugira ngo abashe kuyikora neza no kubona abakinnyi bakwiye kuyikinamo, byagizwemo uruhare na Michael Jordan we ubwe.

Ati “Nagize amahirwe yo kwicarana na Michael Jordan, kubera ko ntari gukora iyi filime ntabanje kumubaza iby’ingenzi kuri we, kandi koko yari afite ibintu bifite akamaro.”

Yakomeje avuga ko muri bimwe mu byo Michael Jordan yamusabye harimo gushyiramo umukinnyi wa filime, Viola Davis wagaragaye muri ‘The Woman King’, ‘The suicide squad’ n’izindi agakina ari mu cyimbo cya nyina umubyara.

Ben Affleck wamenyekanye muri filime, ‘Batman’ yemeza ko nubwo Michael Jordan yamusabye ko yashyiramo Viola Davis, byari ukorosora uwabyukaga kuko nawe byari mu byifuzo bye kuzakorana nawe.

‘Air’ igaragaramo Ben Afflick wanayitunganyije, Matt Damon wakinnye muri ‘Invictus’, Viola Davis, Chris Tucker wakinnye muri ‘Rush Hour’ n’abandi.

Viola Davis ni umwe mu bakinnyi Michael Jordan yasabye ko bashyirwa muri filime agakina umubyeyi we
Matt Damson (ibumoso) na Chris Tucker (iburyo) bazagaragara muri filime yiswe 'Air'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages