00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Affleck yatonganiye kuri Televiziyo avuganira Islam

Yanditswe na

Iriza Rudasingwa

Kuya 6 October 2014 saa 05:30
Yasuwe :

Ubwo yari mu kiganiro umukinnyi wa filime Ben Affleck yarimo cyavugaga ku idini ya Islam n’abayoboke bayo kuri imwe muri Televiziyo ya HBO, yatonganye ubwo yageragezaga kuvuganira iri dini.
Ubusanzwe bizwi ko iyo Ben Affleck uzwiho gukina filime zisekeje ashaka gutanga igitekerezo cye runaka, ntajya ategwa cyangwa ngo arye iminwa. Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira, ni bwo Ben Affleck w’imyaka 42 yari mu kiganiro kiyoborwa n’umunyamakuru Bill Maher kuri Televisiyo ya HBO; (…)

Ubwo yari mu kiganiro umukinnyi wa filime Ben Affleck yarimo cyavugaga ku idini ya Islam n’abayoboke bayo kuri imwe muri Televiziyo ya HBO, yatonganye ubwo yageragezaga kuvuganira iri dini.

Ubusanzwe bizwi ko iyo Ben Affleck uzwiho gukina filime zisekeje ashaka gutanga igitekerezo cye runaka, ntajya ategwa cyangwa ngo arye iminwa. Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira, ni bwo Ben Affleck w’imyaka 42 yari mu kiganiro kiyoborwa n’umunyamakuru Bill Maher kuri Televisiyo ya HBO; yari yagihuriyemo n’Umwanditsi Sam Harris.

Agerageza kugira icyo avuga ku butumwa bwa Sam Harris wandika amakuru menshi afatwa nk’ibinyoma ku madini, Ben yagize uburakari bwinshi maze akoresha mu imvugo ikarishye ndetse aranatongana.

Ben yagize ati «Ba uretse gato….Ese ubona uri umuntu usobanukiwe mu buryo bwemewe iby’imigenzo n’amategeko ya Islam cyane? Uburyo murebamo ibintu nta kinyabupfura kirimo kandi bwuzuye amacakubiri ».

Ben amaze kuvuga atya, umunyamakuru Bill Maher yashatse kugira icyo avuga abogamira ku ruhande rwa Harris. Mu magambo ye Maher na we yagaragaje gusebya idini ya Islam agira ati «Ni ryo dini ryonyine rikora nka ‘mafia’. Iyo uvuze ijambo ribi, uricwa. Iyo ushushanyije igishushanyo/ifoto bibi, uricwa. Iyo wanditse igitabo kibi nabwo uricwa »

Ben affleck yasubije aba bagabo bombi ko ibyo batekereza kuri Islam atari ukuri kuko ngo hari miliyoni nyinshi z’abayoboke baryo badakurikiza iyi migenzo nk’uko bo babyibwira.

Amazina Ben Affleck yiswe n’ababyeyi ni Benjamin Géza Affleck-Boldt, yavutse muri 1972. Azwiho kuba yarakundanye n’Umuririmbyi Jennifer Lopez bahuye ubwo bajyaga gukina filime Gigli muri 2001. Urukundo rwabo rwarakomeje kugera muri 2004 ndetse couple yabo yari yarahawe akazi ka ‘Bennifer’.

Baje gutandukana muri 2004, hanyuma Ben akundana n’mukinnyi wa filime Jennifer Garner na we bahuriye mu ikinwa rya Pearl Harbor ndetse na Daredevil. Uyu ni we babana nk’umugore n’umugabo kuza ubu ndetse bafitanye abana 3.

Reba uko byari byifashe:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages