Ni inkuru ikubiye muri filime yitwa 'Til Death Do Us Part' yanditswe ndetse inayoborwa na Christopher B.Stokes imirimo yo kuyitunganya ikorwa na 'Footage films 51 Millimeters’.
Mu ntangiriro Madison yari abanye neza na Michael, gusa umubano utangira kuzamo agatotsi nyuma y’uko uyu mugore avumbuye ko umugabo we yitera inshinge zimubuza gutera inda.
Kumenya ibi byababaje cyane Madison wari umaze igihe kinini yifuza umwana, ariko umugabo we yaramutsembeye kuko yumvaga atarifuza kubyara.
Kumubaza impamvu yahisemo gukoresha izi nshinge mu ibanga byabyukije kamere ya Michael wari usanganwe imyitwarire idahozaho, atangira kumukubita buri munsi.
Iri hohoterwa ryatumye Madison abifashijwemo n’inshuti ye magara yitwa Chelsea, bahimba ikinyoma cy’uko yapfuye kugira ngo ajye kure ya Michael wari umaze igihe kinini yaramurembeje.
Iki kinyoma cyarabahiriye, maze Michael mu gahinda kenshi agorwa no kwiyakira nyuma yo kumenya ko umugore we yitabye Imana arimo kubagwa kubera impanuka yagize.
Madison yimutse mu gace yabagamo ahitamo gutangira ubuzima bushyashya mu wundi mujyi, cyane ko ibyo byabaye yamaze gusama nk’uko yabyifuzaga.
Ese Michael azabyifatamo ate nyuma yo kumenya ko umugore we amaze igihe gito ashyinguye akiriho, yabyaye inda yagiye afite ndetse ko asigaye afite undi musore bakundana witwa Alex? Ese Madison we azabyitwaramo ate nyuma yo kumenya ko umugabo yabeshye ari kumuhigisha uruhindu?
Ni ibisubizo bikubiye muri filime 'Til Death Do Us Part' yasohotse mu mwaka wa 2017. Imara isaha imwe n'iminota 41.




Ibitekerezo 0