Bardot yavukiye i Paris muri Nzeri 1934, akurana n’umuvandimwe we Marie-Jeanne mu nzu y’agahebuzo yari hafi y’Umunara wa Eiffel. Kuva akiri muto, nyina yamwandikishije mu masomo yo kubyina afite imyaka irindwi gusa.
Akimara kuzuza imyaka 15, inshuti y’umuryango yamushishikarije gufotorwa akagaragara ku gifuniko cy’ikinyamakuru Elle. Amafoto yasohotse muri icyo kinyamakuru ni yo yahise amufasha kubaka izina ku rwego mpuzamahanga.
Aya mafoto yanatumye umuyobozi wa filimi Marc Allégret amubenguka amaso, bituma umwungiriza we Roger Vadim atangira kumukurikirana. Nyuma yaho ibizamini bya mbere byo gukina filimi bitamuhiriye, Bardot na Vadim batangiye umubano w’urukundo.
Igihe ababyeyi be bamenyaga uwo mubano, baramubujije bikomeye, kugeza ubwo bashatse kumwohereza mu Bwongereza. Icyo gihe Bardot yagerageje kwiyahura ariko aratabarwa. Nyuma yaje kwemererwa gushakana na Vadim, wamurushaga imyaka itandatu, ubwo yari amaze kuzuza imyaka 18.
Roger Vadim yamufashije kubona umwanya muto wo gukina muri filimi zitandukanye, mbere y’uko bombi bakorana kuri filimi yamugize icyamamare kurushaho “And God Created Woman”, ari na yo yabaye filimi ya mbere Vadim ayoboye.
Nyuma y’igihe, Brigitte Bardot yakomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera amagambo ye yavugishije benshi, cyane cyane ku bijyanye n’Idini ya Islam n’impinduramatwara ya #MeToo.
Mu 2008, yakatiwe inshuro eshanu ahamijwe icyaha cyo gukwirakwiza urwango rushingiye ku moko, nyuma yo kwandika ku rubuga rwe ko Abayisilamu “barimo gusenya igihugu cyacu bashyiraho imico yabo.”
Yaciwe ihazabu y’amayero 15.000 asobanura ko yari afite uburenganzira bwo kuvuga ku kurengera inyamaswa, cyane cyane ku bijyanye n’itambwa ryazo ryo mu munsi mukuru wa Eid al-Adha.
Si ubwa mbere Bardot yari ahamijwe iki cyaha, kuko no mu 1997, 1998 na 2000 yigeze gukatirwa kubera amagambo yanditse cyangwa yavugiye mu biganiro byatangazwaga n’itangazamakuru.
Muri Mutarama 2018, Bardot yanibasiye abakinnyi ba filimi b’abagore bavugaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu gikorwa cya #MeToo, abita “indyarya”.
Nyuma y’urupfu rwe, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yamuhaye icyubahiro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, agira ati “Filimi ze, ijwi rye, izina rye ryamurikiye Isi, intimba ze, urukundo rwe rwinshi ku nyamaswa, ndetse n’isura ye yabaye ikimenyetso cya Marianne [Ikimenyetso gihagarariye Repubulika y’u Bufaransa n’indangagaciro zayo zirimo ubwigenge n’uburinganire].”
“Brigitte Bardot yagaragaje ubuzima bwuzuye ubwigenge. Yabaye ishusho y’u Bufaransa n’ubwiza mpuzamahanga. Twabuze icyamamare cy’ibihe byose.”
Brigitte Bardot yasezeye burundu ku gukina filimi mu 1973, afite imyaka 39, ahitamo kwitangira kurengera inyamaswa, urugamba yagumye kurwana kugeza ku mpera z’ubuzima bwe. Yasize umwana umwe w’umuhungu witwa Nicolas-Jacques Charrier ufite imyaka 65.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!