00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie, Ama G na Ricky Password bahuriye muri filime y’uruhererekane

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 December 2014 saa 03:55
Yasuwe :

Abahanzi Ama G The Black, Bruce Melodie na Ricky Password ni bamwe mu bakinnyi biyongereye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Inshuti (Friends)’ isanzwe inyura kuri TV 10.
Ricky Password ni we wa mbere wabanje kugaragara muri iyi filime ,yatangiriye mu bice bitambuka kuri Televiziyo ya TV 10 guhera mu ntangiriro z’Ukuboza, akaba akina ari umuhanzi witwa Luc. Niwe ukoresha Ngiga nyuma yo kwirukanwa aho yakoraga mbere.
Umuhanzi Ama G The Black we, azatangira kugaragara muri iyi filime mu (…)

Abahanzi Ama G The Black, Bruce Melodie na Ricky Password ni bamwe mu bakinnyi biyongereye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Inshuti (Friends)’ isanzwe inyura kuri TV 10.

Ricky Password ni we wa mbere wabanje kugaragara muri iyi filime ,yatangiriye mu bice bitambuka kuri Televiziyo ya TV 10 guhera mu ntangiriro z’Ukuboza, akaba akina ari umuhanzi witwa Luc. Niwe ukoresha Ngiga nyuma yo kwirukanwa aho yakoraga mbere.

Umuhanzi Ama G The Black we, azatangira kugaragara muri iyi filime mu bice bizatambuka mu mpera z’Ukuboza. Azakina yitwa Njonogo ,umukozi wo mu rugo wasimbuye Ngiga aho yakoraga.

Ku ruhande rwa Bruce Melodie, azatangira kugaragara muri iyi filime mu bice bizatambuka mu ntangiriro z’umwaka utaha. Azakina muri iyi filime yitwa Dickson, uzaba wimukiye hafi y’aho Luc atuye na we akunda umuziki no gucuranga.

Ku ruhande rw’aba bahanzi, bishimiye kugaragara muri iyi filime. Ama G The Black ati “Nabyakiriye neza kuko njye mu buzima bwanjye numvaga uko byagenda kose bitazarangira ntakinnye filime.”

Ama G azajya acungira hafi ikijyanye n'igikoni no gukora isuku mu rugo

Gukina ari umukozi wo mu rugo kuri we nta pfunwe bimuteye, abazamureba muri iyi filime ngo bazakurikirane ibyo akora kandi ntibabyitiranye n’uko bamuzi mu buhanzi.
Ati “Nubwo nkina ndi umukozi wo mu rugo ntabwo mu buzima busanzwe ndi umukozi wo mu rugo. Abanyarwanda bazarebe ibyo nkora muri filime, babitandukanye na Ama G wo mu muziki basanzwe babona.”

Bruce Melody na mugenzi we Njuga usanzwe azwi muri iyi filime

Ku ruhande rwa Bruce Melodie na we ngo yakabije inzozi ze. Ati, “Ni filime njye nabanje gukunda mbere y’uko nyikinamo, ni filime nziza njye nabonye ifite itandukaniro n’izindi mbona zikinwa mu Rwanda. Kuba narayinjiyemo ikaba ari nayo ya mbere ngiye gukinamo ni ibintu byiza cyane nishimira.”

Si aba bonyine binjiye muri iyi filime dore ko n’umukinnyi wa filime Kalisa Erneste benshi bamenye nka Samusure ayikinamo yitwa Mugemana, Saphine Kirenga agakina yirwa Daniella.

Filime y’uruhererekane Inshuti (Friends) itambuka kuri TV 10 buri wa Kabiri, kuwa Gatatu no kuwa Gatanu saa moya n’iminota 15 z’umugoroba ndetse no kuwa Gatandatu saa cyenda hagacaho uduce twose twatambutse mu cyumweru. Ushobora gukurikirana iyi filime ku rubuga rwa Youtube ukabasha kureba ibice byose byatambutse.

Ama G azagaragara muri iyi filime ari umukozi wo mu rugo
Rick Password akina ari umusore wikundira gucuranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages