00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Willis yafashwe n’indwara yo kwibagirwa

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 17 February 2023 saa 12:06
Yasuwe :

Umuryango wa Bruce Willis wamamaye muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahishuye ko uyu mugabo arwaye indwara yo kwibagirwa yibasira abakuze izwi nka ‘Dimentia’.

Bruce Willis w’imyaka 68 yamenyekanye muri filime zakunzwe nka ‘Die Hard’, ‘Expandables 2’ n’izindi. Umwaka ushize nibwo yahagaritse ibyo gukina filime nyuma yo gufatwa n’uburwayi bufata ubwonko, bwatumaga atabasha kuvuga neza ndetse no kwandika.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango we ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, wavuze ko uburwayi bwa Bruce Willis bwakomeje gukomera ndetse baza gusanga afite indwara yo kwibagirwa ya ‘frontotemporal dementia’, ikunze gufata abageze muzabukuru.

Iri tangazo rigira riti“ Kuva twatangaza mu mpeshyi ya 2022 ko Bruce ari kuvurwa uburwayi bwafashe ubwonko bwe, bwakomeje kuzamuka dusanga afite indwara yo kwibagirwa izwi nka FTD.’

Iyi ndwara ya ‘frontotemporal dementia’ yafashe Bruce Willis, ikunze gufata abantu bageze mu zabukuru bafite imyaka 60 kuzamura, ndetse abahanga mu by’ubuvuzi bwo mu mutwe bemeza ko nta muti cyangwa urukingo igira.

Bruce Willis yavutse tariki 19 Werurwe 1955, mu Budage mu Mujyi wa Idar-Oberstein.

Ni umugabo uri mu bakomeye mu ruganda rwa sinema. Yatangiye gukina filime mu myaka 1980 ndetse atsindira ibihembo bikomeye bitandukanye birimo ‘Emmys’, ‘Golden Globes’ n’ibindi.

Yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo nka ‘Red’ yahuriyemo na Morgan Freeman, ‘American Siege’, ‘Unbreakable’ n’izindi.

Bruce Willis yafashwe n’indwara yo kwibagirwa izwi nka ‘frontotemporal dementia’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages