Kuri iyi nshuro, IGIHE yakusanyije filimi ziherutse kujya ushobora kureba weekend yawe ikarushaho kuba nziza.
Muri filime zagiye hanze kuri iyi nshuro twabonye harimo filime “A House of Dynamite”, y’iterabwoba yayobowe na Kathryn Bigelow, yerekana uko Amerika ihangana n’igitero cya nucléaire cyaturutse ku mwanzi utazwi.
Harimo kandi “Weapons” ya Zach Cregger, ivuga ku rubanza rw’amayobera rw’abana 17 baburiwe irengero ku mugoroba umwe; na “Jurassic World: Rebirth” yayobowe na Gareth Edwards, igarura inyamaswa za kera mu Isi n’izindi.
“A House of Dynamite”
House of Dynamite ni filime yakozwe mu 2025. Yanditswe na Noah Oppenheim iyoborwa na Kathryn Bigelow, umwe mu bahetse sinema ya Hollywood muri filime zigaruka ku ntambara n’ibyemezo bya leta mu bihe by’ubwoba.
Filime ikubiyemo ubuhanga bwo kugaragaza uko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihangana no gusubiza inyuma misile ya Nucléaire iba irashwe n’umwanzi utazwi, bikaganisha ku kavuyo n’ubwoba bukomeye muri politiki no mu baturage.
Mu bakinnyi bakomeye bagaragaramo harimo Idris Elba, Rebecca Ferguson, Gabriel Basso, Jared Harris na Tracy Letts.
A House of Dynamite yamuritswe bwa mbere ku wa 2 Nzeri 2025 muri Venice International Film Festival yabaga ku nshuro ya 82, aho yahatanye mu cyiciro cya Golden Lion, igihembo gikuru cy’irushanwa.
Yashyizwe mu nzu za sinema mu Bwongereza ku wa 3 Ukwakira 2025, ikomeza muri Amerika ku wa 10 Ukwakira, hanyuma igaragara kuri Netflix ku wa 24 Ukwakira 2025.
“Weapons”
“Weapons” ni filime yerekana inkuru y’abana 17 baburiwe irengero mu buryo butangaje.
Yakozwe mu 2025 na Zach Cregger, wayiyoboye, akayandika, akanayitunganya ndetse akagira uruhare mu gukora umuziki wayo.
Irimo abakinnyi bakomeye barimo Josh Brolin, Julia Garner, Alden Ehrenreich, Austin Abrams, Cary Christopher, Toby Huss, Benedict Wong na Amy Madigan.
Inkuru iyirimo ivuga ku rubanza rutangaje rw’abana 17 bigaga mu ishuri rimwe bose baburiwe irengero ku mugoroba umwe, mu gihe kimwe, mu buryo bwuzuyemo amayobera.
Weapons yasohowe na Warner Bros. Pictures mu nzu za sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 8 Kanama 2025, aho yakiriwe neza n’abasesenguzi. Yinjije amadolari miliyoni 268, mu gihe yakozwe n’ingengo y’imari ya miliyoni 38$, bikayishyira mu zikunzwe cyane muri filime ziteye ubwoba zo mu 2025.
“Jurassic World Rebirth”
‘Jurassic World: Rebirth’ ni filime iri mu bwoko bwa ‘science fiction’ n’ibikorwa bya gisirikare. Yakozwe na Gareth Edwards (uzwi cyane muri Rogue One na The Creator) yandikwa na David Koepp, umwanditsi w’inkuru muri Jurassic Park yo mu 1993 na The Lost World yo mu 1997.
Iyi filime ni igice cya kane muri “Jurassic World” n’icya karindwi mu rukurikirane rwa ‘Jurassic Park’.
Abakinnyi bakomeye barimo ni nka Scarlett Johansson, Mahershala Ali, Jonathan Bailey, Rupert Friend, Manuel Garcia-Rulfo na Ed Skrein.
Ivuga ku isi yahindutse nyuma y’imyaka myinshi, aho ‘dinosaurs’ zishobora kubaho gusa mu turere turi hafi y’ikirere cy’ubutumburuke bw’ikibaya kiri hafi y’umurongo wa equateur.
Itsinda ry’abashakashatsi ryoherezwa kuri iki kirwa cyahozeho ikigo cya leta cy’ubushakashatsi kugira ngo bakusanye amaraso y’inyamaswa eshatu zikomeye cyane, bayifashishe mu gukora imiti ivura indwara y’umutima.
Iryo tsinda risanga umuryango wabuze ubwato ku kirwa, maze mu rugendo rwo gushaka inzira yo gutaha, bose bakabura amahoro ubwo ’dinosaurs’ z’inkazi zatangiraga kubahiga.
‘Jurassic World: Rebirth’ yasohowe bwa mbere tariki ya 17 Kamena 2025 i Londres, ikomereza muri Amerika na Canada ku wa 2 Nyakanga 2025 binyuze muri Universal Pictures.
“Sorry, Baby”
‘Sorry, Baby’ ni filime yo muri Amerika yo mu bwoko bw’urwenya, yakozwe kandi yandikwa na Eva Victor. Igaragaramo abakinnyi barimo Eva Victor ubwe, Naomi Ackie, Louis Cancelmi, Kelly McCormack, Lucas Hedges na John Carroll Lynch.
Inkuru ikurikira umwarimu wa kaminuza wigisha ibijyanye n’ubuvanganzo, uba mu bwigunge n’agahinda gakabije nyuma yo gufatwa ku ngufu, akagerageza kongera kubaho.
Filime Sorry, Baby yakoze amateka ubwo yerekanwaga bwa mbere muri Sundance Film Festival ku wa 27 Mutarama 2025, aho yegukanye igihembo cya Waldo Salt Screenwriting Award kubera uburyo yanditswe n’uburyo isobanura umutima w’umuntu mu buryo burimo urwenya.
“Hedda”
Hedda ni filime yanditswe kandi iyoborwa na Nia DaCosta, ishingiye ku mukino wanditswe na Henrik Ibsen wiswe ‘Hedda Gabler’.
Igaragaramo Tessa Thompson nk’umukinnyi w’imena hamwe na Imogen Poots, Tom Bateman, Nicholas Pinnock na Nina Hoss bagize.
Hedda yasohotse bwa mbere ku rwego mpuzamahanga muri Toronto International Film Festival ku wa 7 Nzeri 2025.
Inkuru y’iyi filime ishingiye kuri Hedda Gabler aho yerekana ibibazo by’imitekerereze n’imibanire n’abandi mu muryango n’aho akorera.
Tessa Thompson akina Hedda, aho aba ari umugore uri hagati y’amarira y’urukundo rwo hambere n’ubuzima buhuzagurika bwe bwo muri iki gihe.
“I Love LA”
I Love LA ni filime y’uruhererekane izasohoka ku wa 2 Ugushyingo 2025 kuri HBO Max.
Rachel Sennott ni we mwanditsi n’umukinnyi mukuru w’iyi filime. Abakinnyi bamufasha mu nkuru harimo Odessa A’zion, Jordan Firstman, True Whitaker na Josh Hutcherson.
Iyi nkuru igaruka ku buzima bwa Rachel mu Mujyi wa Los Angeles.
“Ballad of a Small Player”
‘Ballad of a Small Player’ ni filime yayobowe na Edward Berger yandikwa na Rowan Joffé, ishingiye ku gitabo cya Lawrence Osborne cyitwa ‘The Ballad of a Small Player’. Igaragaramo abakinnyi bakomeye barimo Colin Farrell, Fala Chen, Deanie Ip, Alex Jennings na Tilda Swinton.
Lord Doyle akina aba muri Macau mu Bushinwa, mu bwigunge anywa inzoga nyinshi kandi ashora amafaranga ye mu rusimbi. Gusa ubuzima bwe buza guhinduka bigizwemo uruhare n’umukozi wo muri casino.
Filime yerekanywe bwa mbere ku rwego mpuzamahanga muri 52nd Telluride Film Festival ku wa 29 Kanama 2025. Yasohotse mu nzu za sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 15 Ukwakira 2025, ikomeza mu Bwongereza ku wa 17 Ukwakira 2025, mu gihe yagiye kuri Netflix ku wa 29 Ukwakira 2025.
“Bugonia”
‘Bugonia’ ni filime yayobowe na Yorgos Lanthimos. Ikomoka kuri filime yo muri Koreya y’Epfo yo mu 2003, ‘Save the Green Planet!’ ya Jang Joon-hwan’.
Iyi filime ivuga inkuru y’abasore babiri bashimuse Umuyobozi Mukuru (CEO) w’ikigo gikomeye.
Irimo abakinnyi barimo Emma Stone, Jesse Plemons, Aidan Delbis, Stavros Halkias na Alicia Silverstone.
Ingengo y’imari y’iyi filime ni miliyoni $55, ikaba ari yo filime ihenze cyane ya Lanthimos.
Yasohotse bwa mbere ku rwego mpuzamahanga muri Venice International Film Festival ku wa 28 Kanama 2025.
“Tron: Ares”
Ni filime igaruka ku nkuru mpimbano ariko zishingiye kuri siyansi. Ni igice cya gatatu mu ruhererekane rwa Tron, ikaba ari n’inkuru ikurikirana iya ‘Tron: Legacy’ yo mu 2010.
Yanditswe kandi iyoborwa na Joachim Rønning, ikinamo Jared Leto, Greta Lee, Evan Peters, Jodie Turner-Smith, Hasan Minhaj, Arturo Castro na Gillian Anderson; mu gihe Jeff Bridges agaruka mu mwanya wa Kevin Flynn, wakinnye no mu bice bibiri byabanje.
Ivuga ku nkuru y’abantu bahura bwa mbere n’ibinyabuzima byifashisha ubwenge bw’ubukorano (AI).
‘Tron: Ares’yerekanwe bwa mbere i Los Angeles tariki 6 Ukwakira 2025.
“Good Fortune”
‘Good Fortune’ ni filime yanditswe kandi iyoborwa na Aziz Ansari, akaba ari bwo bwa mbere ayoboye filime ndende.
Irimo abakinnyi bakomeye nka Seth Rogen, Aziz Ansari, Keke Palmer, Sandra Oh na Keanu Reeves. Yatunganyijwe na sosiyete zitandukanye zirimo Garam Films, Oh Brudder Productions, Keep Your Head na Yang Pictures.
Inkuru yayo ivuga ku mutware w’abamalayika witwa Gabriel (Keanu Reeves), ugerageza kwigisha Arj (Aziz Ansari), umugabo uba wemeza ko amafaranga atari yo gisubizo cy’ibibazo byose.
Abigerageza abinyujije mu kumuhinduranya imibiri na Jeff (Seth Rogen), uba ari umukoresha we w’umukire. Ariko ubwo ubu buryo bunanirwa gukora, Gabriel ahita atakaza amababa ye, maze ibyo yakoraga nk’umumalayika bigatangira gusenyuka no gutakaza icyerekezo.
‘Good Fortune’ yerekanwe bwa mbere muri Toronto International Film Festival tariki 6 Nzeri 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!