00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Netflix yatangiye gutambutsa ‘cartoon’ yo muri Afurika

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 July 2023 saa 12:47
Yasuwe :

Bwa mbere urubuga rucururizwaho amashusho ya filime rwatangiye gutambutsa filime ishushanyije (cartoon) yo muri Afurika yiswe "Supa Team 4".

Iyi filime y’uruherekane yatangiye gutambutswa ku wa 21 Nyakanga 2023 yatunganyijwe na Malenga Mulendema.

"Supa Team 4" yatangiye gukorwa yitwa “Mama K’s Team 4” igaruka ku nkuru y’abana b’abakobwa bane b’i Lusaka muri Zambia bahabwa imbaraga zidasanzwe bakajya mu butumwa bwo gutabara Isi nubwo umwe muri bo aba adashyigikiwe na se umubwira ko atavamo indwanyi ikomeye.

Malenga Mulendema watangiye gukora kuri iyi filime mu 2019 avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bigiye kugaragariza amahanga ko Abanyafurika bashoboye.

Ati “Nishimiye ko amaherezo Isi igiye kubona ikipe y’abakinnyi bakomeye bashyize hamwe kandi bafite impano idasanzwe, baturutse muri Afurika.”

Yakomeje avuga ko iyi ari inzira nziza ku banyempano bo muri Afurika kuko bagiye gutangira kubona aho banyuza ibikorwa byabo bifuza kwereka Isi.

Netflix ni rumwe mu mbuga zinyuraho filime zikunzwe na benshi muri iki gihe dore ifite abaguze ifatabugizi bagera kuri miliyoni 238.4.

Iyi filime yatunganyijwe na Triggerfish Studio ikorera muri Afurika y’Epfo iherutse gutunganya filime yise “Kizazi Moto: generation fire” ica kuri Disney Plus.

Reba inshamake za “Supa Team 4”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages