Iyi filime y’uruherekane yatangiye gutambutswa ku wa 21 Nyakanga 2023 yatunganyijwe na Malenga Mulendema.
"Supa Team 4" yatangiye gukorwa yitwa “Mama K’s Team 4” igaruka ku nkuru y’abana b’abakobwa bane b’i Lusaka muri Zambia bahabwa imbaraga zidasanzwe bakajya mu butumwa bwo gutabara Isi nubwo umwe muri bo aba adashyigikiwe na se umubwira ko atavamo indwanyi ikomeye.
Malenga Mulendema watangiye gukora kuri iyi filime mu 2019 avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bigiye kugaragariza amahanga ko Abanyafurika bashoboye.
Ati “Nishimiye ko amaherezo Isi igiye kubona ikipe y’abakinnyi bakomeye bashyize hamwe kandi bafite impano idasanzwe, baturutse muri Afurika.”
Yakomeje avuga ko iyi ari inzira nziza ku banyempano bo muri Afurika kuko bagiye gutangira kubona aho banyuza ibikorwa byabo bifuza kwereka Isi.
Netflix ni rumwe mu mbuga zinyuraho filime zikunzwe na benshi muri iki gihe dore ifite abaguze ifatabugizi bagera kuri miliyoni 238.4.
Iyi filime yatunganyijwe na Triggerfish Studio ikorera muri Afurika y’Epfo iherutse gutunganya filime yise “Kizazi Moto: generation fire” ica kuri Disney Plus.
Reba inshamake za “Supa Team 4”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!