00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BWM ifite ingamba nshya kuri Sinema zo mu Rwanda

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 16 April 2013 saa 12:38
Yasuwe :

Buy and Watch Movie ni ikigo kizajya giteza sinema nyarwanda imbere, bijyanye no kuzishyiza ku masoko. Iki kigo kikaba gifite abakozi bagera kuri 45 harimo abagize staff 14 n’abashinzwe gucuruza filime bagera kuri 31.
Nkuramurage Arafat umuyobozi wa BWM, avuga uko iki gitekerezo cyavutse. Mu magambo make yagize ati “Ubusanzwe na ri nsanzwe nkora amafilime nka director nanacuruza inkuru za filime, ariko nza gusanga buri gihe ba producer baba abfite ikibazo cyo guhemba abakinnyi ndetse (…)

Buy and Watch Movie ni ikigo kizajya giteza sinema nyarwanda imbere, bijyanye no kuzishyiza ku masoko. Iki kigo kikaba gifite abakozi bagera kuri 45 harimo abagize staff 14 n’abashinzwe gucuruza filime bagera kuri 31.

Nkuramurage Arafat umuyobozi wa BWM, avuga uko iki gitekerezo cyavutse. Mu magambo make yagize ati “Ubusanzwe na ri nsanzwe nkora amafilime nka director nanacuruza inkuru za filime, ariko nza gusanga buri gihe ba producer baba abfite ikibazo cyo guhemba abakinnyi ndetse natwe twabaga twayikozeho. Nafashe umwanya ntekereza kuri icyo kintu ndetse nkora n’ubushakashatsi mu bantu batandukanye. Naje gusanga abantu benshi bakunda filime z’inyarwanda ariko bakagira ikibazo cy’aho bazigurira ndetse n’umwanya wo kujya kw’isoko ryazo risanzwe ukaba ikibazo, nafashe icyemezo cyo gushaka uburyo filime zacuruzwa butandukanye n’ubusanzwe”.

Arafat avuga ko ubwo buryo nta bundi, uretse gushaka urubyiruko rufite ubushake, bakajya mu bantu batandukanye bakagirana amasezerano yo kujya babazanira filime nshya zasohotse. Arafat yatubwiye ko yakoze igirageza ry’uyu mushinga aho we ubwe yafataga filime akazishyira abantu mu mago yabo maze abona biragenda ari nabwo yiyemeje gukora uyu mushinga. Kugeza ubu bamaze kugira abantu bagera ku 9000 bazajya bahita bagura filime yasohotse ndetse akaba afite intumbero yo kugera ku baguzi 30.000.

Yarangije ashimira cyane abantu bamufashije muri uyu mushinga aribo Harerimana Ahmed ari nawe mukuru wa Rwanda Film Coalition ndetse na Mazimpaka Kennedy. Arafat yagize ati”Aba bagabo baramfashije cyane haba mu kungira inama haba ndetse no mu kumfasha kubona aha mudusanze dukorera” Undi ashimira ni umujyanama we Gashayija John.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages