Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022 niba ukunda sinema ushobora kuzana inshuti n’abandimwe bawe muri iyi nyubako dore yanabateguriye ibirori byo kongera gufungura imiryango ku mugaragaro mu nyubako ya KCT (Kigali City Tower).
Muri ibi birori abazabyitabira bazataramirwa na ba DJs bamenyerewe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda barimo; Dj Toxxyk, Dj Infinity, DJ Higa na Dj Rusam.
Nyuma y’ibi birori hazifashishwa uburyo bugezweho mu kwerekana amashusho ‘3D Screening’ herekanwa igice cya mbere cya filime ‘Avatar’ mu gihe hagitegerejwe igice cya kabiri cyiswe ‘Avatar: The Way of Water’ kizasohoka mu Ukuboza 2022.
Avatar ni filime yasohotse mu 2009, yayobowe na James Cameron igaruka ku bikorwa bitabayeho bya siyansi aho abahanga mu bya siyansi bakora ubushakashatsi bagahuza uturema ngingo twa muntu n’utw’ibiremwa bifite uturema ngingo twa Na’vi byitwa "avatar".
Ibi biremwa bifite uruhu rw’ubururu hari n’ababyita "inkende z’ubururu". Abashakashatsi babikora bashaka inzira yabageza ku mubumbe wa Pandora.
Muri iyi nkuru ya filime Jake Sully uba afite ikibazo cya paralysie yiyemeza gusimbura impanga ye yaguye kurugamba, akinjizwa mu mashini imufasha kugera ku mubumbe ubaho za avatar ariko agendera muturemangingo twa Avatar.
Ubwo aba ari ku rugamba mu mashyamba ya Pandora ahakundanira n’umukobwa Neytiri usanzwe aba kuri uyu mubumbe ari Avatar.
Ikinamo abakinnyi ba filime bakomeye nka Zoe Saldaña ukina ari Neytiri, Sam Worthington ukina ari Jake Sully, Tommy Sigourney Weaver ukina ari Doctor Grace, Augustine Giovanni Ribisi ukina ari Parker Selfridge , Michelle Rodriguez ukina ari Trudy Chason, n’abandi
Kwinjira muri ibi birori byatuguwe na Century Cinema ni 15 000Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe.
Ku bakunzi ba sinema nshya, biteganyijwe ko mu Ugushyingo 2022 hazerekanwa bwa mbere Avatar 2 na Black Panther2 mu kwezi ku Ukuboza uyu mwaka.
Uretse izi filime iyi nzu ya sinema isanzwe yerekana n’izindi filime zigezweho hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!