{Inzu ya sinema , Century Cinema ikorera mu nyubako ya Kigali City Tower mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2015 iratangira kwerekana Filime isetsa (Comedy) yitwa The Weeding Ringer” .}

Umukinnyi w’ibanze w’iyo filimi “ The Wedding Ringer” ni icyamamare Kevin Hart.

Ibirimo:

Doug Harris ( ukinwa na Josh Gad) ni umusore w’igikundiro, ariko ucecetse cyane. Ubwo haburaga ibyumweru bibiri gusa ngo ashakane n’umukunzi we Kaley Cuoco-Sweeting ntiyari afite uzamwambarira ku munsi w’ubukwe bwe. Yaje kujya gushaka uwashinze ndetse akaba n’umuyobozi w’ikigo gishakira abantu abazabambarira mu gihe cy’ubukwe Jimmy Callahan (Kevin Hart) aha niho bitangirira bijya kuba ubukwe bushekeje cyane.

Ni filime imara isaha imwe n’iminota 41. Abakinankuru b’ingenzi ni Kevin Hart , Josh Gad , Affion Crockett , Kaley Cuoco-Sweeting na Jorge Garcia

Yayobowe na Jeremy Garelick ikaba yaranditswe na Jeremy Garelick , Will Packer na Jay Lavender.

Iratangira kwerekanwa none tariki ya 16 kugeza tariki ya 22 Mutarama ku masaha ya 12 : 30 p.m, 7.00 p.m na 9.15 p.m

2. Indi filimi igiye kwerekanwa muri Century Cinema ni "Tevar"

Ni filime y’ibikorwa n'imirwano (Action). Ni iyo mu Buhinde (igihinde), yayobowe na Amit Sharma yandikwa na Gunasekhar na Shantanu Srivastava
Ibyamamare byayikinnyemo ni Arjun Kapoor, Sonakshi Sinha, Manoj
Bajpayee na Rajesh Sharma , yasohotse tariki ya 9 mutarama 2015.

Imara amasaha abiri n’iminota 37. Izerekanwa guhera tariki ya 16 kugeza tariki ya 22 Mutarama 6:35 PM ndetse na 9: 30 PM.

Izindi Filime Kigali Century Cinema izerekana mu minsi ya vuba.

Ni Birdman izerekanwa tariki ya 23 Mutarama 2015, American Sniper izerekanwa tariki ya 30 Mutarama 2015, Jupiter Ascending izerekanwa tariki ya 6 Gashyantare ndetse na Kingsman , izerekanwa tariki ya 13 Gashyantare.

[email protected]