00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Century Cinema igiye kwerekana filime ikungahaye ku masomo y’uburere bw’abato

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 December 2016 saa 07:56
Yasuwe :

Inzu yerekana filime mu Mujyi wa Kigali izwi nka Century Cinema igiye kwerekana iyitwa "The Beginning of Life", ikubiyemo byinshi bishobora gufasha umubyeyi kwita ku mwana mu minsi ye ya mbere akigera ku Isi.

Iyi filime izerekanwa ku bufatanye bwa Century Cinema n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Unicef Rwanda mu gutanga umusanzu wo kurera neza.

Icy’ingenzi gikubiyemo ni ugukebura ababyeyi kugira ngo iminsi ya mbere y’ubuzima bw’umwana akigera ku Isi yitabweho kuko apfa mu iterura aka wa mugani w’Abanyarwanda.

Iyi filime igaragaza ko ababyeyi bafite uruhare runini kugira ngo umwana azabashe kuba umuntu w’ingirakamaro mu buzima bwose azanyuramo.

Iyi filime y’iminota 120 yanditswe na Estela Renner akaba ari na we uyiyobora izerekanwa ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2016 muri Century Cinema ikorera mu nyubako ya Kigali City Tower mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Ababyeyi, abasore n’inkumi bitegura kurushinga ni uburyo bwiza cyane babonye kuko harimo ubuhanga bwinshi ndetse n’ibyo abantu batamenya ku bijyanye n’iminsi ya mbere y’umwana ukivuka.

Ukeneye ibindi bisobanuro wasura urubuga rwa Century Cinema www.centurycinemas.rw cyangwa urukuta rwabo rwa Facebook, www.facebook.com/centurycinemas

Filime ‘The Beginning of Life’ izerekanwa kuwa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza 2016 muri Century Cinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages