00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chadwick Boseman yahawe inyenyeri i Hollywood

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 November 2025 saa 03:36
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Chadwick Boseman, wamamaye cyane muri filime Black Panther, yashyizwe ku rutonde rw’icyubahiro rwa Hollywood Walk of Fame, mu rwego rwo gushima umusanzu udasanzwe yagize mu ruganda rwa sinema.

Bivugwa ko Chadwick Boseman yazanye impinduka mu Isi ya Marvel Cinematic Universe abinyujije mu kuntu yagaragaye nka King T’Challa, muri filime ‘Black Panther’. Ndetse ni nabyo byatumye Hollywood Chamber of Commerce imuha inyenyeri ye bwite.

Inshuti za Boseman, umuryango n’abantu bakoranye mbere y’uko yitaba Imana bamwibukiye mu birori byabereye i Hollywood ku wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025.

Iyi nyenyeri ye ni ikimenyetso cy’icyubahiro gihabwa aberekanye ubuhanga n’umusanzu ukomeye mu ruganda rwa filime.

Simone Ledward-Boseman, umugore wa Chadwick, ni we wakiriye iki gihembo mu izina rye, aherekejwe n’abagize umuryango we. Ryan Coogler wagize uruhare mu gufata amashusho ya ‘Black Panther’ hamwe na Viola Davis wakinanye naa Boseman muri filime ‘Ma Rainey’s Black Bottom’ yo mu 2020.

Simone Ledward-Boseman w’imyaka 35 muri iki gikorwa yari yashyize inkweto za Chadwick ku nyenyeri nshya ye kugira ngo uyu mugabo abe asa nk’aho akandagiye kuri urwo rwibutso. Amuha icyubahiro ari kumwe na barumuna be Derrick Boseman na Kevin Boseman.

Abandi bitabiriye harimo Umuyobozi wa Disney, Bob Iger, Alan Bergman ushinzwe Disney Entertainment, Kevin Feige uyobora Marvel Studios, Louis D’Esposito na bamwe mu bakinnyi bagaragaye muri Black Panther barimo Letitia Wright na Michael B. Jordan.

Mu ijambo rye Coogler yibukije abari bahari uko we na Boseman bahise baba inshuti kuva ku munsi wa mbere bahura baganira kuri Black Panther. Yavuze ko yakundaga gufasha abandi bakinnyi ku buryo budasanzwe, akajya mu bikorwa byose byo gushaka abakinnyi, ndetse akanafasha abandi kwimenyereza bari inyuma ya ‘camera’.

Ati “Uyu mugabo wari waramaze guhabwa umwanya wo gukina muri ‘Black Panther’ yajyaga mu bikorwa byose namusabaga. Nubwo hari ubwo yabaga ahuze, yarihutaga akaza gufasha. Yakoraga imyitozo yose, akanakorana n’umukinnyi wagombaga gukina T’Challa akiri muto. Yari umunyabuntu udasanzwe, nubwo yari arimo guca mu bihe bikomeye by’uburwayi.”

Yongeyeho ko no hanze ya camera Boseman yari umuntu ufite umutima mwiza, waharaniraga kuzamura amajwi y’abirabura muri sinema.

Coogler yavuze ko ubuhanga bwa Boseman bwafashije abakinnyi batandukanye ku Isi, ndetse ko kuba hafi ye byatumaga umuntu amenya uko kuba umuntu udasanzwe byuzuye bigaragara.

Chadwick yagaragaye bwa mbere nka T’Challa muri Captain America: Civil War mu 2016, aza gukomeza kwigaragaza cyane muri Black Panther yagiye hanze mu 2018.

Iyi filime yamamaye ku Isi yose, ihesha Marvel guhatanira ibihembo bya Oscars birindwi. Yongeye gukina muri Avengers: Infinity War na Endgame. Yanamamaye mu yindi mishinga nka 42, Get On Up na Marshall.

Ifoto ya Boseman n'inkweto ze byashyizwe ku nyenyeri yahawe mu rwego rwo kumuha icyubahiro
Letitia Wright na Michael B. Jordan bakinanye na Boseman muri Black Panther n'umugore we, Simone Ledward bafashe ifoto y'urwitso
Derrick Boseman na Kevin Boseman bavukana na Chadwick nabo bari bitabiriye iki gikorwa
Ryan Coogler yavuze ko atazibagirwa Chadwick Boseman kubera umutima yari afite
Kwiyumanganya byageze aho biranga Simone Ledward-Boseman asuka amarira kubera umugabo we wagiye mu gihe avuga ko kitari gikwiriye
Chadwick yabaye umwe mu barenga ibihumbi 2000 bafite inyenyeri i Hollywood
Ryan Coogler yageze aho afatwa n'ikiniga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages