Chris Hemsworth wamenyekanye ku izina rya Thor, uri gukora filime mbarankuru ku byo wakora kugira ngo ubeho igihe kirerekire, yavuze ko nyuma y’agace ari gukora azaba ahagaritse gukina filime.
Uyu mugabo yatangaje ko mu isuzuma yakorewe n’abaganga, yasanze afite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara ikunze kwibasira abageze mu zabukuru.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vanity fair yagize ati "Nyuma y’agace tugiye gushyira hanze, nzahita mfata umwanya wo kuba ndetse gukina filime, mbone umwanya wo kwita ku bana banjye n’umugore wanjye."
Chris Hemsworth w’imyaka 39 uturuka muri Australia, yamenyekanye muri filime zakunzwe nka Thor, Avengers, Extraction n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!