Ni filime yamurikiye muri Century Cinema kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025. Ni igikorwa cyari cyitabiriwe na benshi bazwi muri sinema nyarwanda barimo Killaman, Willy Ndahiro, Mazimpaka Jones Kennedy, Micky n’abandi batandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kibonge yavuze ko yahisemo gukora iki gikorwa, kuko yashakaga ko bamwe mu bari mu ruganda rwa sinema, bamuha igitekerezo kuri filime ye nshya irangira.
Ati “Nerekanaga filime yanjye nshya nise “Deceiver” aho abafite aho bahuriye na simena, bayirebye mbere y’uko ijya hanze kugira ngo bampe ibitekerezo by’uko bayibonye. Nishimiye ko bayishimiye cyane, byanyeretse ko umuhate nagize nyikora utari uw’ubusa.”
Yakomeje avuga ko iyi filime izajya hanze ku wa 7 Nyakanga 2025, aho izanyuzwa ku rubuga rwa Youtube. Iyi filime igaruka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi bintu bitandukanye abantu bagenda banyuramo muri sosiyete nyarwanda.
Irimo abasanzwe bazwi muri sinema mu Rwanda nka D’Amour Selemani, Harerimana IsHaq wamenyekanye nka Papa Idy n’abandi batandukanye.
Reba agace gato k’iyi filime nshya ya Kibonge


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!