00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clapton Kibonge yamuritse filime ye ya mbere irangira

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 June 2025 saa 03:49
Yasuwe :

Mugisha Emmanuel umaze kwamamara nka Clapton Kibonge muri sinema nyarwanda, yamuritse filime ye ya mbere irangira yise “Deceiver” igaruka ku buhemu, abantu bamwe bakorera bagenzi babo nkana.

Ni filime yamurikiye muri Century Cinema kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025. Ni igikorwa cyari cyitabiriwe na benshi bazwi muri sinema nyarwanda barimo Killaman, Willy Ndahiro, Mazimpaka Jones Kennedy, Micky n’abandi batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kibonge yavuze ko yahisemo gukora iki gikorwa, kuko yashakaga ko bamwe mu bari mu ruganda rwa sinema, bamuha igitekerezo kuri filime ye nshya irangira.

Ati “Nerekanaga filime yanjye nshya nise “Deceiver” aho abafite aho bahuriye na simena, bayirebye mbere y’uko ijya hanze kugira ngo bampe ibitekerezo by’uko bayibonye. Nishimiye ko bayishimiye cyane, byanyeretse ko umuhate nagize nyikora utari uw’ubusa.”

Yakomeje avuga ko iyi filime izajya hanze ku wa 7 Nyakanga 2025, aho izanyuzwa ku rubuga rwa Youtube. Iyi filime igaruka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi bintu bitandukanye abantu bagenda banyuramo muri sosiyete nyarwanda.

Irimo abasanzwe bazwi muri sinema mu Rwanda nka D’Amour Selemani, Harerimana IsHaq wamenyekanye nka Papa Idy n’abandi batandukanye.

Reba agace gato k’iyi filime nshya ya Kibonge

Killaman, Soloba, Micky na Niyonsenga Joseline, uzwi nka Jojo, bazwi muri filime zitandukanye mu Rwanda ni bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
Kibonge yavuze ko iyi filime ye igaruka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi bibazo biba muri sosiyete nyarwanda
Abakinnye muri iyi filime ni abasanzwe bamenyerewe muri sinema y'u Rwanda
Mazimpaka Jones Kennedy ubanza ibumoso na Ndahiro Willy ni bamwe mu bari bitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages