00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Damson Idris yasezeye ruhago kubera Lionel Messi

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 24 April 2026 saa 05:13
Yasuwe :

Umukinnyi wa Filime i Hollywodd muri Amerika, yatangaje ko yahoze akina umupira w’amaguru ariko akaza kubivamo kubera ko yasanze atazagera ku rwego rwa Lionel Messi yafatiragaho icyitegererezo.

Damson Idris ufite imyaka 34 ni umwe mu bari gutera imbere cyane mu ruganda rwa sinema muri Amerika.

Yagize ati “Nashakaga kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru. Narakinnye kugeza ngeze mu kigero cy’imyaka 18, kandi ndabyibuka narebaga Lionel Messi akina. Yari mu myaka 23 y’amavuko. Naravuze nti ‘ndabona ntashobora gukina nka we’. Ni gutyo Lionel Messi yabaye impamvu yo gusezera kuri ruhago kwanjye”.

Yakomeje avuga ko afite ibyiringiro ko hari umunsi azahura na we kandi ko azahita amubwira ko yamubereye impamvu yo gusezera kuri ruhago kubera ubuhanga bwe buhambaye.

Messi kuri iyo myaka 23 yari afite icyo gihe, yari umukinnyi uri mu beza Ikipe y’Igihugu ya Argentine yari ifite. Yanakiniraga ikipe ya Barcelona akanamamariza sosiyete nyinshi kubera ubwamamare bwe.

Icyo gihe yanatsindiye igihembo cya Ballon d’Or ndetse akomeza kugenda abitsindira cyane ko bifatwa nk’ibirusha ibindi agaciro muri ruhago.

Nubwo Damson atakomeje gukina ruhago, azongera kugaragara mu kibuga ku mukino wa gicuti akinira ikipe ya Soccer Aid. Ni umukino uzaba ku wa 31 Gicurasi 2026.

Damson yavutse ku babyeyi b’Abanya-Nigeria ariko avukira ndetse anakurira mu Bwami bw’u Bwongereza. Yaretse gukina ruhago ajya mu byo gukina filime. Yakinnye muri filime yamamaye yitwa F1: The Movie yo mu 2025.

Yaje no kugirwa “Brand Ambassador” wa Formula 1 ku Isi hose kugira ngo afashe mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa byayo birimo n’iyi filime kugira ngo hifashishwe izina rye mu kuyigeza ku bantu benshi barimo.

Damson Idris yahishuye uko yasezeye abitewe na Lionel Messi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages