Ni filime ya gatatu Eric Kabera akoze mu zivuga ku bagore. Iyi nshya yamutwaye imyaka irenga itanu ayikoraho, ikorerwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda, u Bwongereza , Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.
Eric Kabera yavuze ko uyu ari umushinga yakoze yikoze ku mufuka, ashimira umugore we Apôtre Alice Mignone Kabera wawurambitseho ibiganza agatanga n’umusanzu we mu ikorwa ryayo
Iyi filime iri mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa igaragaramo abagore n’abagabo batandukanye batanga ubuhamya ku buzima banyuzemo, imibereho yabo , uko bafata uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.
Mujawamariya Auxiliatrice ugararagara muri iyi filime atanga ubuhamya ku buzima yanyuzemo mu myaka ine yamaranye n’umugabo umuhohotera kugeza batandukanye.
Uyu mubyeyi w’abana babiri b’abahungu, yavuze ko hari igihe yakubitwaga n’umugabo we atwite ndetse kubera guhangayika hari igihe cyageze akabura amashereka yo konsa umwana we.
Si uwo gusa kuko igaragaramo abagabo bavuga ko hari abagore bumvise uburinganire nabi bigatuma bahohotera abagabo babo bikagera n’aho bamwe bagira ipfunwe bakiyahura.
Hari aho bagira bati “Abagore bumvise uburinganire nabi, umugore asigaye ajya mu kabari akumva ko arasanga umugabo yatetse agakora byose, nk’ubu ndamutse ntashye nta giceri ntahanye urugo rwarara rushya, nyamara we iyo atagitahanye ntacyo mutwara."
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam wari witabiriye iki gikorwa yakozwe ku mutima n’ibyo yabonye muri iyi filime ashimira Eric Kabera wayikoze.
Ati “Naryohewe n’iyi filime. Ni byiza kubona abagore birekura bakavuga ikibari ku mutima nubwo hari imyumvire ikibaboshye yaba hano ndetse n’iwacu ariko bigenda bihinduka.”
Iyi filime igaragaramo abandi bantu batandukanye barimo Carine Muhikira, Dr Carman Nibigira, Albert Rudatsimburwa, Ines Giramata, Malaika Uwamahoro, Gatete Nyiringabo, Juliet Karitanyi, Natasha Najoro, Varena Lenzen, Gabrielle Afrika, Doreen Karake, Fann Bonneville, Brigitte Nyirabageni n’abandi.
Uruhare rwa sinema mu kwimakaza uburinganire n'ubwuzuzanye muri sosiyete
Eric Kabera mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko iyo filime ikoreshejwe neza itanga ubutumwa mu buryo bworoshye kandi bukagera kuri benshi.
Uyu muyobozi wa filime avuga ko hari byinshi byatuma abantu bahindura imyumvire babikuye muri sinema nk’izi zivuga ibibazo biri muri sosiyete.
Ati “Filime ni ubuzima, ivuga ubuzima tubamo, hari ibyo ushobora kubona byatuma uhinduka ugahindura n’imitekerereze. Niba mwabibonye neza , bariya bagore bo ku mupaka w’u Rwanda na Congo ubuzima bwabo burashishikaje cyane kandi bwerekana imbaraga bafite muri sosiyete.”
Umuziki uherekeza iyi filime wakozwe n'abarimo Mike Kayihura , Inganzo Ngari, Ben Ngabo n’abandi.
Nyuma yo kuyerekana muri Kigali Century Cinema, Eric Kabera ateganya kuyijyana n’ahandi hatandukanye hirya ni hino ku Isi mu kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.


















Ibitekerezo 0