Tariki ya 22 Mata 2013 hazasohoka filimi nyarwanda nshya yiswe “Fiesta’ yatunganyijwe na ‘Net Cinema’ isanzwe ikora filimi.
Iyi filimi ‘Fiesta’ ivuga ku mibanire y’imiryango usanga muri iki gihe itakiri myiza nka kera, aho usanga abantu birengagiza amasano bafitanye n’abandi ntibayahe agaciro, bigatuma hahoraho umwiryane no kudashyikirana ku bavandimwe, igiye kujya ku isoko itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 2 n’igice , nk’uko umuyobozi wa Net Cinema, Hakizimana Jean de la Croix, yabitangarije IGIHE.
Yagize ati: “Iyi filimi ‘Fiesta’ twayikoze twitonze cyane kugira ngo izanyure abakunzi ba sinema nyarwanda, ndetse n’ubutumwa twabageneye bubagereho neza. Twayishoyeho miliyoni zigera kuri 2 n’igice z’amanyarwanda, utabariyemo ingufu n’umwanya twakoresheje.”
Hakizimana yakomeje avuga ko n’ubwo yatwaye amafaranga atari make ugereranyije n’uko gukora filimi mu Rwanda bihagaze , ku isoko izaba igura amafaranga y’u Rwanda 1000 , kugira ngo buri wese abashe kuyigurira.
Yongeyeho ko iyi filimi ‘Fiesta’ izagaragaramo abakinnyi bagera kuri 20 kandi bagaragaza ubuhanga, ikaba ije ikurikira izindi Net Cinema yakoze mbere nk’iyitwa ‘Umukobwa w’Inzozi’, ‘Temptation’, na ‘Umuti w’ubucyene’, ndetse bakaba banakomeje gutegura izindi zizagera ku bakunzi babo mu gihe kiri imbere.
Hakizimana kandi yanaboneye gusaba abashoramari gushora imari muri sinema nyarwanda kuko abona Abanyarwanda nabo bamaze gutera intambwe ishimishije muri uwo mwuga ushobora kubyazwa umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO