00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime 10 zigezweho kuri Netflix zagufasha kuryoherwa n’icyanga cy’ubuzima

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 7 July 2024 saa 08:14
Yasuwe :

Netflix ni urubuga rukoreshwa n’abashaka kureba filime zigezweho kandi zikoranye ubuhanga. Rufite umwihariko wo kugera ku bantu bose bakoresha Interineti.

Izi ni filimi abakunzi b’uru rubuga baharaye muri iyi minsi ndetse ushobora gutungurwa no gusangamo izo hambere zimaze igihe zisohotse.

Ali

Ni filime ishingiye ku buzima bw’umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe Muhammad Ali. Umukinnyi yubakiyeho ni Will Smith, Jon Voight na Jamie Foxx ikaba yarayobowe na Michael Mann.
Inkuru yayo yitsa cyane ku karengane abirabura bo muri Amerika bakorerwaga iyo babaga bashaka gukina iteramakofe. Yasohotse tariki 25 Ukuboza 2001.

American Psycho

Ni filimi ishingiye ku nkuru ya Christian Bale ukina yitwa Patrick Bateman, ku manywa yabaga ari umushoramari wo mu bigo by’amabanki byagera nijoro agahinduka umwicanyi ruharwa ‘Serial Killer’. Yagiye hanze mu 2000 iyoborwa Mary Harron.

Back to the Future

Ni filimi ishingiye ku ikoranabuhanga ry’imodoka yitwa DeLorean yakozwe na Dr Brown ukina yitwa Christopher Lloyd. Michael J. Fox akina yerekana uburyo ikoranabuhanga risubiza umuntu inyuma mu myaka 30 yashize akaba yakongera kubaho nk’ab’icyo gihe. Yasohotse mu 1985 iyoborwa na Robert Zemeckis

Bad Boys II

Igice cya kane cya filimi yitwa Bad Boys II iri mu zigezweho ikaba yarerekaniwe muri Amerika tariki 7 Kamena 2024. Irimo abakinnyi bazwi; Will Smith na Martin Lawrence. Ifite inkuru yitsa cyane ku bucuruzi bw’ibiyobwenge.

Bad Boys II yayobowe na Michael Bay ijya hanze bwa mbere mu 1995 ikaba ikomeje gukundwa ariyo mpamvu hagenda hakorwa ibindi bice.

Burning

Ni filime ishingiye ku nkuru y’urukundo aho Yoo Ah-in akundana na Jeon Jong-seo. Umukobwa ava muri Koreya y’Epfo akagirira uruzinduko muri Afurika nyuma agasubira iwabo ajyanye umukunzi mushya witwa Ben.

Jeon Jong-seo akimara kumenya ko umukunzi we yamwanze ashaka kwiyahura bitewe nuko aba atiyumvisha uburyo yabenzwe. Yayobowe na Lee Chang-dong ijya hanze mu 2018.

Captain Phillips

Ni filimi yagiye hanze mu 2013 ikaba ishingiye ku nkuru mpamo ya ba rushimusi bo muri Somalia biba ubwato bujyanye imizigo muri Leta ya Alabama.

Irimo imirwano hagati y’abo bajura n’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi. Abakinnyi bayigaragayemo barimo; Tom Hanks na Barkhad Abdi ikaba yarayobowe na Paul Greengrass.

Easy A

Ni filimi yagiye hanze mu 2010 ikaba yubakiye kuri Emma Stone ukina yitwa Olive. Aba yiga mu mashuri yisumbuye akaza kubwira inshuti ye inkuru y’uburyo yatakaje ubusugi bitewe n’umusore uryamana n’abo bahuje igitsina.

Mu gihe ari kuganira na mugenzi we hari uwabumvise atwara inkuru ikwira mu kigo hose ko Olive yataye ubusugi ariko icyayitije umurindi ni uwo musore baryamanye kandi yarakundanaga n’abasore bagenzi be. Iyi filimi yayobowe na Will Gluck.

Everything Everywhere All at Once

Ni filimi yayobowe na Daniel Kwan afatanyije na Daniel Scheinert ikaba ishingiye ku bushuti bw’abantu bo mu muryango bakorana mu kazi kamwe.

Yasohotse mu 2022 ikaba ikinamo Michelle Yeoh, Ke Huy Quan, Stephanie Hsu, Jamie Lee Curtis, James Hong.

France Ha

Ni filimi yagiye hanze mu 2013. Ifite inkuru ishingiye ku ngorane umwiraburakazi yanyuzemo kugirango agire agaciro muri Amerika. Ikinwamo n’abarimo Greta Gerwig, Mickey Sumner, Michael Zegen ikaba yarayobowe na Noah Baumbach.

The Killer

Ni filimi yasohotse mu 2013 ikaba yarayobowe na David Fincher. Igaruka ku nkuru y’umwicanyi ruharwa utegereza uwo akurikizaho nyuma yo kwivugana benshi.

Muri icyo gihe aba yihishe ahantu ategereje uwo ari bukurikizeho mu mutwe biricanga ku buryo ata ubwenge. Umukinnyi mukuru aba ari Michael Fassbender inzobere mu kwica inzirakarengane.

Nubwo izi filime zikunzwe hari n’izindi nshya zashyizwe kuri Netflix mu ntangiriro za Nyakanga 2024 zirimo Boneyard irimo umuraperi 50 Cent.

Beverly Hills Cop

The Man with 1000 kids

Sound of Hope: The Story of Possum Trot


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages