00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime 5 zikomeye zizasohoka muri Kanama 2014

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 3 August 2014 saa 11:00
Yasuwe :

Muri iyi Kanama 2014 hari filime 5 zizajya hanze ku buryo abakunda kureba sinema batazicwa n’irungu. Mu zizajya hanze zitegerejwe na benshi harimo The Expendables 3 na Sin City 2: A Dame to Kill For irimo ba Jessica Alba, Bruce Willis n’abandi.
The Inbetweeners 2
Ni filime yo mu bwoko bw’izisekeje ikaba yaranditswe n’abantu batandukanye bazwiho ubuhanga nka: Damon Beesley na Iain Morris , yayobowe na Ben Palmer. Bamwe mu bakinnyi bakomeye bayirimo ni: Simon Bird, Joe Thomas, James (…)

Muri iyi Kanama 2014 hari filime 5 zizajya hanze ku buryo abakunda kureba sinema batazicwa n’irungu. Mu zizajya hanze zitegerejwe na benshi harimo The Expendables 3 na Sin City 2: A Dame to Kill For irimo ba Jessica Alba, Bruce Willis n’abandi.

The Inbetweeners 2

Ni filime yo mu bwoko bw’izisekeje ikaba yaranditswe n’abantu batandukanye bazwiho ubuhanga nka: Damon Beesley na Iain Morris , yayobowe na Ben Palmer.

Bamwe mu bakinnyi bakomeye bayirimo ni: Simon Bird, Joe Thomas, James Buckley na Blake Harrison.

Iyi filime izajya hanze ku itariki ya 06 Kanama 2014.

The Expendables 3

Ni filime yo mu bwoko bwa Action ikaba ihuriwemo n’abakinnyi b’ibihangange barimo Sylvester Stallone, Jason Statham, Jet Li, Dolph Lundgren na Harrison Ford. Mbere y’uko ijya hanze, byatangajwe ko abantu basaga 200,000 bamaze kuyivana kuri internet hakoreshejwe uburyo bwa download ku buntu dore ko yashyizweho mu buryo butazwi.

Iyi filime yayobowe na Patrick Hughes ikaba izajya hanze ku itariki ya 20 Kanama 2014.

The Rover

Abakinnyi b’imena muri iyi filime harimo Robert Pattinson, Guy Pearce na Scoot McNairy.

Abazareba iyi filime bazabona umugabo uhiga bukware ibisambo biba byaramwibiye imodoka ari nawo mutungo yari asigaranye mu gihe ku Isi hazaba habaye ihungabana ry’ubukungu. Muri ibi bisambo harimo Robert Pattinson ari na we ufatwa ku ikubitiro.
Yayobowe na David Michod ikazajya hanze ku itariki ya 15 Kanama 2014.

Lucy

Abazareba iyi filime izasohoka ku itariki ya 22 Kanama bazabona uburyo umukobwa ukina yitwa Lucy(amazina ye nyakuri Scarlett Johnsson) yerekana ko benshi ku Isi bakoresha 10% by’ubwenge Imana yahaye muntu nyamara uramutse ubukoresheje 100% wakora ibintu bitangaje.

Uyu Lucy akina ari umukobwa utuye ahitwa Taipei agahora ahanganye n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Iyi filime yo mu bwoko bwa Action, iri mu rurimi rw’Igifaransa ikaba irimo n’undi mukinnyi ukomeye Morgan Freeman.

Sin City 2: A Dame to Kill For

Ni filime yo mu bwoko bw’izitwa film policier , yari imaze imyaka 9 benshi benshi bategereje kureba ibindi bice byayo none yagarutse dore ko izajya hanze ku itariki ya 25 Kanama 2014. Abakinnyi b’imena bayirimo ni Jessica Alba, Bruce Willis , Mickey Rourke , Eva Green, Josh Brolin, Rosario Dawson.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages