Luxor African Film Festival ni iserukiramuco rya filime ngarukamwaka ribera mu Mujyi wa Luxor uherereye mu Majyepfo ya Misiri.
Ni iserukiramuco rifite intego yo guhuza Misiri n’ibindi bihugu bya Afurika binyuze muri sinema. Guhera tariki 15 kugera 21 Werurwe 2019 rizaba ku nshuro yaryo ya munani.
Mu cyiciro cya filime ngufi 17 zizerekanwa zikanahatana, harimo izakozwe n’abanyarwanda ebyiri. Imwe ni iyitwa ‘Luna’ ya Bora Shingiro na Kazungu ya Yuhi Amuli.
Luna ya Bora Shingiro ifite iminota 18, ivuga ku mwana w’umukobwa w’imyaka 13 wica se kubera ihohoterwa yakoreraga abagore nyuma akajya gushaka nyina uba yarahukanye akiri muto.
Kazungu ya Yuhi Amuli ifite iminota 15. Yakinywemo na Fiona Muthoni wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, ivuga ku mwana w’umukobwa uterwa inda n’umupadiri w’umwera, iwabo bakamujugunya mu ishyamba ariko nyuma akaza kugira ubuzima bwiza.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Bora Shingiro usanzwe ari umwe mu bakora filime y’uruhererekane ya City Maid, yavuze ko yizeye kuzungukira byinshi muri iri serukiramuco.
Ati “Uko biri kose sinzi uko bizagenda ariko nizeye ko hari icyo bizatanga.”
Biteganyijwe ko bazahaguruka i Kigali berekeza mu Misiri kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2019.
Uretse iyi filime ‘Luna’, Bora Shingiro yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Igitambo’ yatumye amenyekana. Mu 2014 yungirije umuyobozi wa filime yitwa ‘Umutoma’ yakinywemo na Bamporiki Edouard.
Yuhi yakoze filime zirimo iyitwa ‘Mermaid’ n’Ishaba yerekanywe mu maserukiramuco atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO