Iri serukiramuco rya sinema rigiye kuba ku nshuro ya 76, riteganyijwe gutangira tariki 16 kugeza 27 Gicurasi 2023 aho rizabera mu nyubako ya Palais des Festivals et des Congrès iri mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa.
Iyi filime “Augure” (Omen) yanditswe inayoborwa na Baloji Tshiani ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasohotse mu 2023 igaragaramo Eliane Umuhire, Lucie Debay, Marc Zinga n’abandi.
Muri iri serukiramuco harimo filime eshanu gusa zo muri Afurika zirimo ebyiri ziri mu Cyiciro cya "Feature films", izindi eshatu ziri mu cya "Un certain regard".
Iyi filime ikinamo Eliane Umuhire iri mu cyiciro cya "Un certain regard" ivuga inkuru itarabayeho y’umusore wirukanwa mu giturage yari atuyemo akekwaho ubupfumu n’amarozi nyuma asubira i Lubumbashi ari kumwe n'umugore we ariko akaza gusigara ahanganye n’urwikekwe rw'abamwegereye.
Ni filime iri mu rurimi rw’Igifaransa, yatunganyijwe n’ibigo bitandukanye birimo Anonymes Films, Big World Cinema, New Amsterdam Film Company, Serendipity Films na Tosala Films.
Umuhire ukina muri iyi filime ni Umunyarwandakazi w’imyaka 37. Mu rugendo rwe rwa sinema amaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga bitandukanye birimo icy’Umukinnyi mwiza wa Filime yakuye muri Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF), Silver Hugo Award, LET'S CEE Film Festival n’ibindi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka biturutse kuri Filime ‘Bazigaga’ yegukanye Igihembo cy’Umukinnyi wa Filime wahize abandi muri filime ngufi mu bitegurwa na Unifrance na France TV.
Filime yakinnyemo zegukanye ibihembo mpuzamahanga zirimo "Birds Are Singing in Kigali" yahembwe muri Chicago International Film Festival.
Cannes Film Festival 2023 itangirwamo ibihembo byiswe 'Palme d'Or' iza ku mwanya wa mbere mu bikorwa bya sinema bitanu bikomeye ku Isi, kandi byitabirwa n’abantu benshi.
Umuyobozi w’iri serukiramuco, Thierry Frémaux, yatangaje ko uyu mwaka harimo impinduka nyinshi kuko babonye ikiragano gishya cy’abayobora filime biganjemo abagore.










Ibitekerezo 0