00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime nshya ukwiriye kureba muri Werurwe

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 19 March 2023 saa 07:33
Yasuwe :

Uko Sinema irushaho gutera imbere umunsi ku munsi, niko ibigo bitandukanye niko bishora agatubutse mu ikorwa rya filime zisohoka ari nyinshi ku buryo abakunzi bazo baticwa n’irungu mu gihe cyabo cy’akaruhuko.

Izi ni zimwe muri filime IGIHE yateguriye abakunda kuzireba zabafasha kuryoherwa muri iyi minsi:

65

Iyi ni filime yasohotse tariki 10 Werurwe 2023, igaruka ku nkuru y’umupilote ujya mu bihe byahise nyuma yo gukora impanuka y’indenge, akisanga ari ku Isi mu myaka miliyoni 63 ishize.

Muri iyi myaka bisangamo barwana n’inyamaswa zidasanzwe, bakagerageza gushaka inzira ibasubiza aho bari batuye.

Shazam! Fury of the Gods
Iyi ni filime ishingiye ku mbaraga zidasanzwe, igaruka nkuru y’abana bahabwa imbaraga zibafasha kurwanya ikintu cyose cyahungabanya Isi kivuye ku wundi mubumbe.

Mu 2019 nibwo igice cyayo cya mbere cyasohotse kigaragaramo ibyamamare muri sinema nka Zachary Levi, Lucy Liu, Meagan Good n’abandi.

Igice cyayo cya kabiri cyasohotse tariki 17 Werurwe 2023, imara amasaha abiri n’iminota 10.

Inside

Inside ni filime igaruka ku nkuru ry’umugabo w’umujura wiba imitako y’ubugeni. Umunsi umwe ajya kwiba ariko ntibimugendekere neza agahera mu nzu aba yagiye kwibamo. Bagenzi be bamufashaga bari hanze baramutererana akisanga ari wenyine.

‘Inside’ yasohotse tariki 16 Werurwe 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Willem Dafoe wakinnye muri ‘Spider-man’, Josia Krug n’abandi.

A Snowy Day in Oakland

Niba ukunda filime zisekeje ‘A Snowy Day in Oakland’ yagufasha kuryoherwa mu bihe byawe by’akaruhuko.

Igaruka ku nkuru y’umukobwa wimukira mu mujyi wa Oakland nyuma yo gutandukana n’umusore bakundanaga. Atangira ubuzima bushya aho afungura ivuriro rye rito muri uwo mujyi, nyuma agasanga ari umujyi wari ukeneye umuganga wo kuganiriza abaturage baho ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Iyi filime yasohotse tariki 17 Werurwe 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Michael Jai White, Nicole Ari Parker, Keith David n’abandi.

The Magician’s Elephant

Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umwana w’umuhungu ushakisha mushiki we wabuze, akajya ku mupfumu kugira ngo abashe kumubwira niba ari muzima.

Uyu mwana w’umuhungu aza guhabwa ikizamini cyo gukurikira inzovu abwirwa ko ariyo izamugeza aho mushiki we ari, gusa ahura na byinshi bimugora kugira ngo ayihabwe kuko iba ifitwe n’abasirikare b’ibwami.

Iyi filime yasohotse tariki 10 Werurwe 2023, imara isaha n’iminota 43


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages