Muri izi filimi, harimo izo mu Rwanda zitambuka kuri Youtube n’izindi.
Stolen Love
Ni filime y’uruhererekane ya Killaman umaze igihe kinini ahagaze neza muri sinema Nyarwanda. Muri iki cyumweru yasohoye kuva kuri episode ya kane kugeza ku ya cumi.
Bigmind
Usibye izinyura kuri shene ye ya Youtube yitwa Killaman Empire, Killaman anafite indi irangira yasohoye anyujije kuri shene ye ya kabiri ya Youtube yitwa Bigmind Empire.
Igaragaramo ibyamamare bya sinema Nyarwanda birimo Mitsutsu, Killaman, Nyambo Jesca n’abandi.
Muri izi yashyize hanze hari aho igera Nyambo agashakira umukunzi Killaman kuko we aba atabishoboye kuko we aba yarabuze umwanya kubera akazi kenshi.
Uwo mukobwa bamujyana mu buzima bwa gisirimu kugira ngo akunde yemere Killaman.
Inkomoko
Iyi ni filime ya Dusenge Clenia, uzwi nka Madedeli muri filime Papa Sava. Ni filime iherutse kugurwa na Zacu Entertainment imenyereweho gucuruza sinema nyarwanda zigaca no kuri televiziyo.
Hasohotse uduce twayo kuva ku gice cya 93 – 96. Ni filime igaruka ku buzima busanzwe aho nko ku gice giheruka hagaragaramo umuryango ushwanira imbere y’umukwe uba waje kuwusura.
Ikiguzi cy’urukundo (Episode 5-7)
Hasotse igice cya gatanu kugeza ku cya karindwi bya filime Ikiguzi cy’Urukundo.
Ni filime z’urukundo zigaruka ku buzima bwa buri munsi aho nko mu gice giheruka havugwa umugore ugera hafi yo guca inyuma umugabo we hafi kuryamana n’umukoresha w’umugabo we kubera gushukishwa ubutunzi burimo inyubako.
Umuvumo wa Se
Ni filime ya Assia igaruka ku mugore w’ihabara rimutwara umugabo bikarangira abikuyemo agahinda n’amarira.
Fatmagul (Episode 79-80)
Fatmagul inyura kuri Zacu Entertainment. Imaze gukundwa na benshi kuko iba iri mu mashusho yahinduwe mu Kinyarwanda.
Amarira y’urushako (2-3)
Ni igice cya kabiri n’icya gatatu by’iyi filime inyuzwa kuri shene ya “Cobby Wacu”. Iyi filime igaruka ku bibazo by’urushako kimwe n’ibindi byo mu buzima bw’abashakanye.
Mu mahanga
Michael
Ku wa 24 Mata 2026 hasohotse filime ivuga ku buzima bwa Michael Jackson.
Ni filime yakinywe na mwishya wa Michael Jackson, Jaafar Jackson, wayikinnye ari Michael Jackson ndetse akabyitwaramo neza.
Se w’uyu mwana yanabanye na Michael Jackson mu itsinda rimwe ry’umuziki ryitwaga ‘Jackson 5’
TMZ yavuze ko iyi filime izajya iba ifite ibice aho buri gice kizajya kimara amasaha abiri kandi gifite icyo kigarukaho cyihariye kitigeze kimenyekana ku buzima bw’uyu munyabigwi.
Igitangaje kuri uyu mwana ni uko na we yatangiye kubyina no kuririmba agifite imyaka 12 y’amavuko kandi si ubwa mbere agiye gukina filime. Hari indi yakinnyemo isohoka muri 2015.
Abandi b’ingenzi bayirimo ni nka Graham King, Jayden Harville, John Logan, Colman Domingo, Antoine Fuqua, Miles Teller, Nathaniel Logan McIntyre.
Fuze
Ni filime ibara inkuru ibera mu Mujyi wa Londres aho ibintu bihinduka nyuma y’uko igisasu cyo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi gitaburuwe ahantu hari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi, ahaba hari kubakwa inyubako nini cyane muri uyu mujyi. Iki gisasu gituma habaho kwimurwa by’igitaraganya ku baturage benshi mu mujyi wose.
Hagati aho hari itsinda ry’abagizi ba nabi batangira gucura umugambi w’ubujura aho bifashisha uko kwimurwa kw’abaturage mu gukora ubwo bujura.
Iyi filime inyuza abayireba mu bikorwa biteye ubwoba ariko byateguwe neza.
Abakinnyi b’imena n’abayitunganyije barimo Aaron Taylor-Johnso, Sam Worthington, Theo James, Gugu Mbatha-Raw, Callum Grant, David MacKenzie, Sébastien Raybaud, Gillian Berrie.
Mother Mary
Muri iyi filime havugwamo inkuru y’umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Pop, Mother Mary, wongera guhura n’inshuti ye magara, Sam Anselm, akaba yaranahoze anamutunganyiriza imyenda yambaraga.
Aba bombi bongera kwibutsanya ibihe ndetse n’ibikomere uyu muhanzi aba yaragiye agira. Ibi byose biba Mother Mary ari gutegura igitaramo cy’igaruka rye mu muziki.
Abakinnyi b’imena bayigaragaramo barimo Anne Hathaway, Michaela Coel, Alba Baptista, Hunter Schafer, Sian Clifford, David Lowery, Kaia Gerber na Isaura Barbé-Brown
Apex
Iyi haba harimo umugore ugerageza kureba aho imbaraga ze n’ubushobozi bwe bigarukira mu kurira imisozi akajya kubikorera mu mashyamba ya kure muri Australia. Yisanga mu buryo butunguranye ahigwa n’umuhigi bagatangira gukina umukino w’urupfu no gukira.
Igararamo Taron Egerton, Eric Bana, Peter Chernin, David Ready, Baltasar Kormakur, Jenno Topping, Charlize Theron na Jeremy Robbins.
Over Your Dead Body
Muri iyi filime umugabo n’umugore bajya ahantu hitaruye bashaka gukemura ibibazo bafitanye mu rushako rwabo, ariko buri umwe akajyana umugambi wo kwica mugenzi we mu ibanga.
Imigambi yabo ihinduka ubwo baba bafashwe n’abagabo batorotse gereza bakabakinisha umukino w’urupfu kugira ngo barokoke bikabasaba gukorera hamwe.
Ni filime ikinamo Timothy Olyphant na Juliette Lewis.
Dirty Hands
Ni filime igaragaza ibibazo bivuka mu dutsiko tw’abacuruzi b’ibiyobyabwenge mu gikorwa baba bagiyemo gisiga umwana w’umuyobozi w’agatsiko kamwe abigendeyemo.
Abavandimwe babiri baba bagiye muri ibyo bikorwa nk’abajyanye ibiyobyabwenge, batangira guhigwa bukware n’abayobozi b’udutsiko twombi, umwe ashaka kwihorera undi ashaka kubica nk’abakozi be ngo agaragarize mugenzi we ko atari afatanyije nabo.
Yakinwemo na Patrick Muldoon, Denise Richards, Michael Beach, Kevin Interdonato na Guy Nardulli.
Desert Warrior
Ni filime igaragaza ibihe byo mu myaka myinshi ishize mu Barabu aho umukobwa w’igikomangoma witwa Hind, yanga kuba inshoreke y’Umwami w’Abami agahunga ngo atamwica.
Amaze guhungira mu butayu ari kumwe na Se, atangira guhigwa ariko akaza guhura n’umugabo umenyereye ibyo kurwanira mu butayu akamufasha.
Mu inzira itoroshye Hind yunga ubwoko bwahoze buhanganye kugira ngo bafatanye mu rugamba rwe rwa nyuma.
Yakinwemo na David Self, Erica Beeney, Rupert Wyatt, Anthony Mackie, Ben Kingsley, Sharlto Copley, Wyatt, Dennis Berardi n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!