00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime nshya zigezweho zakwinjiza muri Weekend

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 August 2022 saa 09:29
Yasuwe :

Muri iki gihe kubera ikoranabuhanga ryoroheje ubuzima bw’abatuye Isi, biroroshye kureba filime igisohoka ako kanya ukayireba wibereye iwawe mu rugo bitagusabye gukora ingendo ujya gushaka inzu zerekanirwamo sinema hirya no hino.

Niba uri umukunzi wa sinema n’ibiganiro by’iminota mike bica ku mateleviziyo buri mpera z’icyumweru, ntucikwe. Twaguteguriye zimwe muri filime zasohotse muri uku kwezi zigezweho, zishobora kugufasha muri iyi Weekend.

Day Shift

Iyi ni filime yasohotse tariki 12 Kanama 2022 igaragaramo umuraperi Snoop Dogg na Jamie Foxx ukina ari umubyeyi ukora cyane wifuza guha ubuzima bwiza umukobwa we w’imyaka 8.

Aba afite akazi kagoye cyane ko gukora isuku mu bwogero bwa pisine, guhiga no kwica vampire. Kubera ubuhanga agaragaza, nyuma yinjizwa mu ikipe mpuzamahanga y’abahiga vampire.

Thirteen Lives

Iyi ni filime y’amasaha abiri n’iminota 27 igaruka kuri misiyo yo gutabara itsinda ry’abasore bato rikina umupira w’amaguru hamwe n’umutoza wabo baheze mu buvumo muri Thailand, bwari butangiye kuzuramo amazi menshi.

Ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyabayeho mu mwaka wa 2018 ubwo ikipe y’abana bakina umupira w’amaguru baheraga mu buvumo bwa Tham Luang Nang Non, bakaza gutabarwa bamazemo iminsi 18.

Never Have I Ever

Niba ukunda filime z’uruhererekane zigaruka ku mibereho y’urubyiruko ku mashuri no hanze ntucikwe na “Never Have I Ever” ubu igeze kuri season yayo ya 3.

Ivuga ku nkuru y’umukobwa w’imyaka 15 wahuye n’ihahamuka mu gihe cy’umwaka wose ubwo yari amaze gupfusha se, byatumye ata umutwe amara amezi atatu atabasha guhagarara yemye.

Muri iyi filime uyu mukobwa aba ashaka kuzamura imibereho ye ku ishuri ariko inshuti, umuryango, n’ibyiyumviro bye ntibimworohere kugera kucyo ashaka.

The Sandman

Iyi ni filime y’uruherekane yatangiye gusohoka tariki 5 Kanama 2022, ishingiye ku gitabo cy’urwenya cyanditswe na Neil Gaiman mu 1989–1996 cyacurujwe na DC Comics. Kivuga ku nkuru y’uwitwa Morpheus wahimbwe akabyiniriro ka Sandman.

Uyu Sandman aba ari ikiremwamuntu kigenzura inzozi z’abantu , afungwa igihe kirenga ikinyejana bigateza ikibazo gikomeye ku Isi, nyuma agasabwa kuyizenguruka kugira ngo akemure akajagari mu nzozi katejwe no kubura kwe.

She-Hulk: Attorney At Law

Iyi ni filime y’uruhererekane yatangiye gusohoka tariki 17 Kanama. Biteganyijwe ko hazasohokamo uduce twayo dutatu mu icyenda twateguwe tuzanyura kuri Disney +

Iyi ni filime igaragaramo Jennifer Walters ukina yitwa Tatiana Maslany umunyamategeko ukora cyane uzobereye mu manza z’uburenganzira bwa muntu.

Uyu mukobwa aba afite imbaraga zidasanzwe ku buryo yihinduranya agahinduka icyatsi kibisi agakemura ibyananiranye gusa nawe ubwe ku myaka 30 aba abangamiwe no kubaho nta mukunzi.

House of the Dragon

Iyi ni filime y’uruherekane yatangiye gusohoka tariki 21 Kanama 2022 igaruka ku mateka y’intambara y’aba-Targaryen (Tagariyani) yabaye mu myaka 300 ishize.

Igaruka ku bihe by’intambara y’abenegihugu byabaye mbere y’ibyagaragaye muri filime ya“Game Of Thrones” . Ishingiye ku gitabo cyitwa “Fire & Blood” cyanditswe na George R.R. Martin mu 2018.

The Princess

Iyi ni filime mbarankuru y’umwimerere ya HBO yasohotse ku wa 13 Kanama igaruka ku buzima bwa Princess Diana wari umugore wa Prince Charles, igikomangoma cy’u Bwongereza akaba na nyina wa Price Harry na Prince William.

Igaragaramo ibihe by’ingenzi by’ubuzima bwa Princess Diana harimo kurambagizanya mu ruhame kwe na Prince Charles n’ubukwe bwabo, kuvuka kw’abahungu babo bombi, gutandukana kwabo ndetse n’urupfu rutunguranye rwe ku itariki ya 31 Kanama 1997.

Niba ukunda filime za Disney animé kandi muri iyi Weekend wareba LEGO Star Wars Summer Vacation igezweho.

Izindi filime wareba ni “Dragon Ball:Super Hero”, “Beast” “Top Gun: Maverick” na “Avengers : Infinity War” n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages