00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime nshya zizerekanwa muri Century Cinema kuwa Gatanu

Yanditswe na

Hervé Ugirumukunda

Kuya 25 September 2014 saa 07:59
Yasuwe :

Inzu yerekana filime ikomeye mu Mujyi wa Kigali irerekana filime zisohotse vuba zanyuze benshi hirya no hino ku Isi.
Zimwe mu zizerekanwa harimo:
1.THE EQUALIZER
Muri filime The Equalizer, icyamamare Denzel Washington akina yitwa Mc Call,umugabo uba ushaka kwiyibagiza amateka ye mabi agatangira ubuzima bushya mu mutuzo.
Mc Call ahura n’umukobwa mwiza Teri (Chloë Grace Moretz), uba ushaka gucika amabandi akomeye y’Abarusiya amukoresha ku gahato. Mu bibazo by’ingutu n’amarorerwa (…)

Inzu yerekana filime ikomeye mu Mujyi wa Kigali irerekana filime zisohotse vuba zanyuze benshi hirya no hino ku Isi.

Zimwe mu zizerekanwa harimo:

1.THE EQUALIZER

Muri filime The Equalizer, icyamamare Denzel Washington akina yitwa Mc Call,umugabo uba ushaka kwiyibagiza amateka ye mabi agatangira ubuzima bushya mu mutuzo.

Mc Call ahura n’umukobwa mwiza Teri (Chloë Grace Moretz), uba ushaka gucika amabandi akomeye y’Abarusiya amukoresha ku gahato. Mu bibazo by’ingutu n’amarorerwa akomeye ayo mabandi abashyiramo, Mc Call afasha Teri bikomeye yitwaje ingufu ze ,ubuhanga bwo gukoresha imbunda n’ibindi.

Abakinnyi: Denzel Washington , Marton Csokas , Chloe Grace Moretz , David Harbour
Igihe imara: Amasaha abiri n’iminota 11
Ubwoko: Amayobera , Ibikorwa

Yerekwa abafite imyaka iri hejuru y’imyaka 16 gusa

2. SIN CITY 2 : A DAME TO KILL FOR

Ni igice cya kabiri cya SIN CITY iya mbere yasohotse mu 2005 ikozwe n’abahanga muri Sinema Robert Rodriguez na Frank Miller . Ivuga ku mateka y’umujyi wuzuye amabandi n’akarengane, ikibanda ku mabandi n’ibikomerezwa bahigana bukware bapfa umukobwa mwiza. Iyi firime yuzuyemo imvange y’ibikorwa , urukundo …..

Abakinnyi: Bruce Willis , Eva Green , Jessica Alba , Rosario Dawson , Josh Brolin

Igihe imara: Isaha n’iminota 42
Ubwoko: Ibikorwa ,Ubuzima busanzwe, amayobera , Ikoranabuhanga

Yerekwa abafite imyaka iri hejuru ya 16 gusa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages