Kimwe mu bifasha abana kuruhuka neza ni ukureba filime cyane cyane iziba ziherutse kujya hanze hirya no hino ku Isi.

Izi ni zimwe muri filime nyarwanda ziherutse kujya hanze, zagufasha gusoza icyumweru neza.

“Amarira y’Urukundo”

Nyuma yo gushyira mu rujijo abakunzi ba sinema nyarwanda by’umwihariko filime ya Bamenya, Uwase Delphine [Soleil] na Mazimpaka Wilson [Kanimba] basohoye igice cya 45 cya filime bise "Amarira y'urukundo".

Iyi filime ni imwe mu zikomeje kuvugisha benshi muri iki gihe nyuma y’amafoto agaragaza aba bakinnyi bakuru bayo bakoze ubukwe dore ko basanzwe bakinana muri filime imwe ya Bemenya Series ari umugore n’umugabo.

“Umuturanyi”

Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonke] muri iki cyumweru dusoza yahaye abakunzi ba filime Umuturanyi ibice bibiri by’iyi filime kimwe kigaruka ku rugendo Harerimana Is'Haq uzwi nka Papa Iddy akora agiye kureba uwitwa Roza mu cyaro kwa Rutemisi.

'

Ikindi gice cya filime Umuturanyi igeze kuri Season ya cyenda kigaruka ku mucuruzi witwa Kazungu wabonye Nyambo Jesca agata iduka amukurikiye akuruwe n’uburanga bw’uyu mukobwa.

“Bamenya Series”

Filime ya “Bemenya Series” ya Benimana Ramadhan nayo ni umwe muzasohotse muri iki cyumweru, igarukanye Season ya 11 kuri Episode ya 22 igaruka kuri Kanimba ukomeje guhatiriza umugore we Soleil kuguriza ikibanza bafitanye.

“My Heart”

Filime “My Heart” ica kuri Killaman Empire yagarukanye igice cyayo cya 174 kigaruka kuri Natacha Ndahiro yagiye guhura Kasha wari wafashwe n’uburwayi butunguranye nyuma yo kunywa inzoga nyinshi.

“Depression Series”

Nkusi Lynda wabuze ubwonko bwibutsa kubera impanuka ahura n’inshoreke y’uwahoze ari umugabo we (Zaba) ikamufasha kongera kugaruka aho we n’umugabo we bari batuye.

“Orphans”

Shema Patrick [Pattyno] ageze kure umushinga wa filime nshya yise “Orphans” igeze ku gice cya gatanu igaruka ku mibereho y’abana b’imfumbyi n’imiryango muri iki gihe.

“Mi Amor”

Filime ya Shema Patrick [Pattyno] na Kamatari Sandra bise “Mi Amor” yitsa cyane ku nkuru z’urukundo rw’iki gihe rwiganjemo ubugambanyi bigera n’aho bamwe bicana, ubu iyi filime igeze ku gice cya 65.

Iz’urwenya

“Papa Sava”

Papa Sava imwe muri filime z’urwenya zirebwa na benshi muri iki gihe Episode ya 875 igaruka ku mupasiteri ujya mukabari agataha afite indeni ry’ibihumbi 10 Frw abereyemo indaya bararanye bikarangira ije ku mwishyuza ku rusengero.

“Bigmind Comedy”

Bigmind Comedy Episode ya 104 ni imwe mu zasohotse muri iki cyumweru kuri Bigmind Empire. Iki gice kigaruka kuri Nyambo wasenyewe urugo n’amagambo ya Dogiteri Nsabi wakwirakwije inkuru zivuga ko ari umusambanyi aca inyuma umugabo we.

“Nyaxo Comedy”

Ku bakunzi b’urwenya bakeneye kuruhuka mu mutwe, umunyarwenya Olivier Kanyabugande [Nyaxo] yahaye abakunzi ba filime ze igice kigaruka ku mugabo ukodesha amazu gusa akabanza kumenya abagiye kuyararamo icyo bagiye gukora cyose.