00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘Umurabyo’ izanye ubutumwa burwanya ishimutwa ry’abantu mu Karere

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 20 December 2014 saa 03:13
Yasuwe :

Filime Umurabyo, ni inkuru ikoze mu mashusho isobanurira ndetse ikanigisha abantu kurwanya ishimutwa ry’abantu ryugarije Akarere u Rwanda ruherereyemo.
Charles Gasana wanditse akanayobora iyi filime yatangarije IGIHE ko iyi filime ifite umwihariko ndetse ko ikoranye ubuhanga buhanitse.
Yagize ati, “Filime ‘Umurabyo’ izanye impinduka nziza muri Sinema nyarwanda aho muzabona inkuru ikoze neza mu buryo mpuzamahanga. Abakinnyi bakina neza nyuma y’amezi menshi tubatoza, twakoresheje (…)

Filime Umurabyo, ni inkuru ikoze mu mashusho isobanurira ndetse ikanigisha abantu kurwanya ishimutwa ry’abantu ryugarije Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Charles Gasana wanditse akanayobora iyi filime yatangarije IGIHE ko iyi filime ifite umwihariko ndetse ko ikoranye ubuhanga buhanitse.

Yagize ati, “Filime ‘Umurabyo’ izanye impinduka nziza muri Sinema nyarwanda aho muzabona inkuru ikoze neza mu buryo mpuzamahanga. Abakinnyi bakina neza nyuma y’amezi menshi tubatoza, twakoresheje ibikoresho bigezwe dufite mu gihugu,make up idasanzwe aho barasa umuntu isasu rigapfumura amaraso akavamo nk’uko tubibona mu mafilime yo hanze”.

Yakomeje asobanura ko iyi filime izagaragaramo abakinnyi basanzwe bafite uburambe muri Sinema nka Didier Kamanzi wakinnye muri Rwasa ari Max, Muzehe Eugene Nkota, Younger n’abandi benshi.

Film ‘Umurabyo’ mu ncamake: Umusore w’umumotari yakunzwe n’umukobwa w’umukire nyuma y’uko ashwanye n’umugabo wari ugiye kumusaba. Kuba Zubeda yarakunze uyu mumotari yabitewe no kuba yaranze imico ya Karim washakaga kumugira umugore kandi asanzwe ashimuta abantu akabakorera ibya mpfura mbi. Motari hamwe n’umukobwa barakurikiranwa babaziza urukundo rwabo. Ibindi bimenyekana mu gice kizakurikiraho…

Iyi filime yakozwe na Prince entertainment Ltd, ifite ibice bitatu, icya mbere kikazagera ku isoko tariki 19 Mutarama 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages