Ni amakuru Sonia Rolland yatangaje abinyujije kuri X. Muri iyi filime uyu mugore wegukanye ikamba rya nyampinga w’u Bufaransa aba ari umukinnyi w’imena.
Sonia Rolland azaba yitwa Nadia, umukobwa w’imyaka 18 w’Umunyarwandakazi. Uyu mukobwa azaba ari umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga. Kubera igitutu cya se n’inshuti ze bamutegeka kwitabira amarushanwa y’ubwiza agatsinda amajonjora y’ibanze. Mu cyerekezo gishya cy’ubuzima bikarangira abaye nyampinga.
Abandi bo kwitega muri iriya filime barimo; Clémentine Célarié, Thierry Godard na Mata Gabin.
Iyi filime ije nyuma y’izindi zagiye zikorwa na Sonia Rolland zirimo Rwanda : du chaos au miracle yanyuze kuri France O, Une vie ordinaire yasohotse mu 2015. Mu 2023 kandi Sonia Rolland yakinnye muri Tropiques Criminels mu gice cya 8.
Sonia Rolland yabaye nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, aba umukobwa wa mbere ubikoze ufite inkomoko muri Afurika. Muri uriya mwaka yitabiriye Miss World aza mu bakobwa 10 bageze mu cyiciro cya cya nyuma. Yavukiye i Kigali, mu Rwanda ku itariki 11 Gashyantare 1981. Afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!