Film “Floris” yerekanwe bwa mbere kuri uyu wa 27 Gashyantare, i Kigali muri Centre Iriba, yerekanirwa hamwe n’igice cya mbere cya film-mpamo ‘Celib Rwandais’ iri gutegurwa na Jacqueline Kalimunda.
Iyi film yerekana ubuzima bwa buri munsi bwa Nibagwire Donatille uba afite iduka ricuruza indabo mu mujyi wa Kigali ryitwa Floris aho agaragaza uburyo ku munsi w’abakundana, St Valentin abantu bitabira kugura indabo kugira ngo bazihemo impano abakunzi babo, ndetse bamwe mu bakozi be basobanura uburyo indabo zabafashije kwigarurira imitima y’abakobwa bari barihebeye kugeza bashinze urugo.
Muri iyi film kandi Nibagwire wabuze abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi agaruka ku kamaro k’indabo mu bihe abantu bibuka ababo bazize Jenoside, aho avuga ko indabo zituma abantu baruhuka ariko ku rundi ruhande ntizibibagize ababo.
Kalimunda wakoze iyi film yavuze ko yayikoze mu rwego rwo kugaragaza uburyo abantu bakundana nyuma y’imyaka isaga 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ihagaritswe.
Ati” Nizeye ko abazareba iyi film bazasubiza amaso inyuma bakareba uburyo bakundana hagati yabo. Nizeye ko bazatangira kwibaza uburyo bagaragariza abo babana urukundo babafitiye. Mfite icyizere ko Abanyarwanda bazayibona.”
Akomeza avuga ko mbere yo kuyerekana hirya no hino, yahisemo kubanza kuyereka abo bakoranye n’abamufashije nyuma akazayerekana ku ma televiziyo atandukanye arimo na TV5 monde.
Film ‘Floris’ yatangiye gufatwa amashusho muri Gashyantare 2014, irangira muri Mutarama 2016.
Uretse iyi Film, Kalimunda arateganya no gushyira ahagaragara igice cya kabiri cya film-mpamo ’Celib Rwandais’, kizaba kigaragaza ukuntu urubyiruko rw’abanyarwanda ruhurira kuri internet rugakundana.



















TANGA IGITEKEREZO