Iyi filime ikomeje kwaguka, iherutse kwegukana igihembo mu cyiciro cya Filime nziza yo muri Africa (Best Indie film from Africa) mu Iserukiramuco Best Indie Film Awards ribera mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Nahimana Clémence [Feruje] benshi bita Mama Rufonsina binyuze muri filime Umuturanyi, ubwo yari mu kiganiro “Amahumbezi” gitambuka kuri Radio Rwanda, yavuze ko yatunguwe no kumenya ko filime ye irebwa n’abakora ingendo zo mu kirere mu ndege z’ibigo bikomeye ku Isi.
Ati “Filime “i Bwiza” yaguzwe n’ikigo cyo mu Budage ndetse vuba aha bambwiye ko sosiyete zitwara abantu mu ndege za Brussels Airline na Fly Emirates zayiguze basigaye bayerekana ni ibintu bikomeje ku ntungura cyane.”
“Uretse abo ba Badage bayiguze, ZACU TV nabo bayifiteho imyaka mike, ubu umunyarwanda uyishaka ni ho yayibona kuri iyi shene ya televiziyo.”
Yakomeje agira ati “Ahandi keretse ugiye mu ndege ejo bundi Willy Misago yampaye amafoto bari kuyireba muri Brussels Airlines, ni ikintu cyanshimishije cyane, njye bagenda bampereza amakuru y’aho bigeze ajyanye n’amasezerano mashya bagezeho n’ibindi.”
Feruje avuga ko ibyo iyi filime ikomeje kumugezaho bimwongera imbaraga ndetse ubu afite filime y’uruherekane yise “Shenge” igeze kuri Episode ya Karindwi inyura ku rubuga rwa YouTube kuri shene ya Double C Studio .
Yakomeje agira ati “Ntakubeshye niba hari ikintu cyambayeho cyiza nkumva ndanezerewe ni ukubona umuntu wo mu Budage anyegereye ambaza ati ese Double C Studio ntabwo mufite filime mwifuza kugurisha, ibyo bintu byaranejeje cyane, ejo bundi nabahaye inshamake ya filime ‘Shenge’ barishima cyane baravuga bati iyi filime turayikeneye,”
Yakomeje ati “Nk’umuntu wandika filime, numvise icyo kintu kindemyemo icyizere, kugira ngo unkure muri ibintu byagorana, kuko nabonye ko hari ikintu nshobora gukora kigakundwa n’Isi.”
Iyi filime nshya afite gahunda yo kuyishyira mu ndimi zirimo Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa mu kurushaho kwiyegereza abakunzi ba sinema nyafurika batumva ikinyarwanda.
“I Bwiza” ni filime imara iminota 115, igaruka ku nkuru y’umukobwa Gatoni Maya w’imyaka 23, ubarizwa muri koperative ikora ibihangano bitandukanye uhangana na Myasiro, umukire ubigurisha akabaha amafaranga make.
Uru rugamba rwo kuvuganira abahanzi, Gatoni Maya arufatanya n’urwo gutunga umuryango we, kwita kuri musaza we no kuvuza nyina.
Iyi filime yanditswe inayoborwa na Nahimana Clémence afatanyije na Nturanyenabo Emmanuel, amashusho yayo afatwa na Sibomana Gilbert (One Hundred Pixels).
Yerekanywe tariki 15 Ukuboza 2021, mu cyumba cya sinema kigezweho Canal Olympia ku i Rebero. Muri ibi birori, Nahimana yatangaje ko intego nyamukuru yayo ari ukurwanya akarengane abahanzi bahura nako.
Iyi filime igaragaza, uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu iterambere, ni umushinga wa Nahimana watewe inkunga na Imbuto Foundation ifatanyije na UNDP mu 2020 muri gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco zagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.
Reba inshamake za filime “I Bwiza”
Reba igice giheruka kuri filime “Shenge” ya Nahimana Clémence umaze imyaka igera umunani yandika ikinamico ya “Musekeweya”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!