Sinners kuri iyi nshuro ihatanye mu byiciro 16, bikaba byayihesheje kuba filime ihatanye muri byinshi mu mateka y’ibihembo bya Oscars.
Aka gahigo kari gafitwe na filime zirimo “All About Eve” yagaciye mu 1951 ihatana mu bihembo 14, ndetse izi nshuro ikaza kuzihuriraho na “Titanic” yahatanye mu bingana gutya na yo mu 1997.
Harimo na filime ya “La La Land” yaje kwiyongera kuri zo mu 2016 ariko ikananirwa kuzirenga ahubwo zose zikanganya.
Izindi filime zihatanye mu byiciro byinshi zirimo “One Battle After Another’’ igaragaramo Tayror Teyana na Leonardo DiCaprio ihatanye mu byiciro 13.
Filime nka “Marty Supreme”, “Frankenstein” na “Sentimental Value” na zo zihatanye mu byiciro byinshi aho buri imwe ihatanye mu icyenda mu gihe “Hamnet’’ izigwa mu ntege ihatanye mu byiciro umunani.
Mu cyiciro cy’umugabo mwiza wigaragaje muri filime hahatanyemo Timothee Chalamet wagiyemo ku itike ya ‘Marty Supreme’, Leonardo DiCaprio ubikesha ‘One Battle After Another’, Ethan Hawke wagaragaye muri ‘Blue Moon’, Michael B Jordan uri mu bakinnyi b’imena muri ‘Sinners’ na Wagner Moura wabiciye muri ‘The Secret Agent’.
Mu bagore bitwaye neza muri filime ku mwanya w’imbere bahawe gukina (Leading Role), harimo Jessie Buckley abikesheje ‘Hamnet’, Rose Byrne kubera ‘If I Had Legs I’d Kick You’, Kate Hudson abikesheje ‘Song Sung Blue’, Renate Reinsve wakinnye muri ‘Sentimental Value’ na Emma Stone wigaragaje muri ‘Bugonia’.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars bizaba ku wa 15 Werurwe 2026, aho bizayoborwa n’Umunyarwenya w’Umunyamerika Conan O’Brien.
Nubwo mu mwaka ushize u Rwanda rwemerewe guhatanira ibihembo bya ’Oscars’ nyuma y’uko ubuyobozi bwa ‘The Academy Awards’ bwemeye akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu 15 bazajya bahitamo filime yo mu rw’imisozi igihumbi izajya ihatanira iki gihembo; ntacyo byatanze kuko nta filime nyarwanda nimwe irimo.
Reba urutonde rwose rw’abahatanye mu bihembo bya Oscars uyu mwaka unyuze aha



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!