00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ya ‘Sinners’ yakuyeho agahigo ka ‘Titanic’ muri Oscars

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 January 2026 saa 10:03
Yasuwe :

Filime ‘Sinners’ igaragaramo Michael B. Jordan, yakuyeho agahigo kari gafitwe na filime izwi nka ‘Titanic’ yamamaye cyane mu myaka yo hambere; mu bihembo bya Oscars bigiye kuba ku nshuro ya 98.

Sinners kuri iyi nshuro ihatanye mu byiciro 16, bikaba byayihesheje kuba filime ihatanye muri byinshi mu mateka y’ibihembo bya Oscars.

Aka gahigo kari gafitwe na filime zirimo “All About Eve” yagaciye mu 1951 ihatana mu bihembo 14, ndetse izi nshuro ikaza kuzihuriraho na “Titanic” yahatanye mu bingana gutya na yo mu 1997.

Harimo na filime ya “La La Land” yaje kwiyongera kuri zo mu 2016 ariko ikananirwa kuzirenga ahubwo zose zikanganya.

Izindi filime zihatanye mu byiciro byinshi zirimo “One Battle After Another’’ igaragaramo Tayror Teyana na Leonardo DiCaprio ihatanye mu byiciro 13.

Filime nka “Marty Supreme”, “Frankenstein” na “Sentimental Value” na zo zihatanye mu byiciro byinshi aho buri imwe ihatanye mu icyenda mu gihe “Hamnet’’ izigwa mu ntege ihatanye mu byiciro umunani.

Mu cyiciro cy’umugabo mwiza wigaragaje muri filime hahatanyemo Timothee Chalamet wagiyemo ku itike ya ‘Marty Supreme’, Leonardo DiCaprio ubikesha ‘One Battle After Another’, Ethan Hawke wagaragaye muri ‘Blue Moon’, Michael B Jordan uri mu bakinnyi b’imena muri ‘Sinners’ na Wagner Moura wabiciye muri ‘The Secret Agent’.

Mu bagore bitwaye neza muri filime ku mwanya w’imbere bahawe gukina (Leading Role), harimo Jessie Buckley abikesheje ‘Hamnet’, Rose Byrne kubera ‘If I Had Legs I’d Kick You’, Kate Hudson abikesheje ‘Song Sung Blue’, Renate Reinsve wakinnye muri ‘Sentimental Value’ na Emma Stone wigaragaje muri ‘Bugonia’.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars bizaba ku wa 15 Werurwe 2026, aho bizayoborwa n’Umunyarwenya w’Umunyamerika Conan O’Brien.

Nubwo mu mwaka ushize u Rwanda rwemerewe guhatanira ibihembo bya ’Oscars’ nyuma y’uko ubuyobozi bwa ‘The Academy Awards’ bwemeye akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu 15 bazajya bahitamo filime yo mu rw’imisozi igihumbi izajya ihatanira iki gihembo; ntacyo byatanze kuko nta filime nyarwanda nimwe irimo.

Reba urutonde rwose rw’abahatanye mu bihembo bya Oscars uyu mwaka unyuze aha

Filime ya ‘Sinners’ yakuyeho agahigo ka ‘Titanic’ muri Oscars

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages